RDB yasinyanye amasezerano na Elsewedy Electric yo gushora imari mu ikoranabuhanga ry’amazi n’amashanyarazi
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Rwanda Development Board (RDB), rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Elsewedy Electric agamije gushora imari mu bikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’amazi n’amashanyarazi ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo by’inganda mu Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ku wa 15 Gicurasi 2026, azatuma Elsewedy Electric izana mu Rwanda uruganda rukora mubazi zigezweho z’amazi n’amashanyarazi, hamwe n’ibikoresho byifashishwa mu kongera umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi, ibintu biteganyijwe gufasha igihugu mu rugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije.
Iki kigo kandi kizagira uruhare mu gucunga icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kigali Economic Zone, kimwe mu bice by’inganda bikomeje gutezwa imbere hagamijwe gukurura abashoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.
Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika ndetse na Perezida wa Elsewedy Group, Ahmed Elsewedy.
Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda, kongera ikoreshwa ry’ingufu zisukuye no guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwikorezi n’ibikorwa remezo.



Kinyarwanda
English






