issa
Yahawe igihano gito?Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxyk gufungwa imyaka itanu

May 15, 2026 - 12:22
 0

DJ Toxxyk yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza  ibyaha byose yakoze kandi ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ari nta makemwa . Ni mu gihe Ubushanjacyaha bwasabye ko yafungwa imyaka itanu.

Ku itariki 15 Gicurasi 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo DJ Toxxyk wahamijwe ibyaha bitatu;ubwicanyi budaturutse ku bushake,gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa  guteza impanuka.

Ubushinjacyahwa bwahawe umwanya busobanura ko butanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge wafunguye DJ Toxxyk muri gereza ya Mageragere. ku itariki 4 Gicurasi 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije DJ Toxxyk biriya byaha byose rumukatira igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu asubikiye mu mezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw. 

Nyuma y’iminsi ibiri hari tariki 6 Gicurasi 2026 Ubushinjacya bwajuririye icyo cyemezo. Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko Urukiko rw’Ibanze rwirengagije ingaruka z’ibyaha n’intego z’igihano ndetse n’ibiteganywa n’amategeko. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano DJ Toxxyk yahawe bidashobora kumusigira isomo no ku bandi kandi ko Urukiko rwirengagije ibyo amategeko ateganya.

Ubushinjacya bwavuze ko ingingo ya 49 y’itegeko ryo mu gitabo mpanabyaha ryerekeye imanza z’inshinjabyaha iteganya ko umucamanza atanga ibihano agendeye ku buremere bw’icyaha, ingaruka  ibyaha byateje n’impamvu zatumye abikora.

Ubushinjacya busanga kuba harabayeho impurirane y’ibyaha, DJ Toxxyk akwiriye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya 2.210.000 Frw. Bwavuze ko kuba hari umupolisi watakaje ubuzima ari mu kazi, ibihano yahawe ari bito cyane.

 DJ Toxxyk n'abanyamategeko babiri bamwunganira bireguye

DJ Toxxyk yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza  ibyaha byose yakoze kandi ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ari nta makemwa . Ku rundi ruhande ariko Me Uwamahoro Marie Josee yabwiye Urukiko ko ibihano uwo yunganira yahawe nta nenge bifite kuko amategeko byose arabiteganya. Yasabye Urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Yavuze ko ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake yahanishijwe ihazabu ya miliyoni 1 Frw iteganywa n’itegeko. Icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ahanishwa ihazabu ya 30.000 frw iteganywa n’itegeko. Icyaha cyo kwanga gupimwa ahanishwa igihano cya 10.000 Frw. Icyaha cyo gukora ibiyobyabwenge cyangwa ibikorwa byerekeranye  n’ibiyobyabwenge yahanishijwe imirimo nsimburagifungo kandi itegeko rirabiteganya.

Umunyamategeko wa kabiri Murangwa Faustin yibukije Urukiko ko umucamanza afite ububasha bwo gutanga igihano gito giteganywa n’itegeko cyangwa se akaba yajya munsi y’ibiteganywa n’itegeko. Urukiko rumaze kumva impande zombie rwapfundikiye urubanza rukaba ruzasomwa ku itariki 22 Gicurasi 2026 saa saba,

 DJ Toxxyk yafunzwe ku itariki 21 Ukuboza 2025. Ku itariki 14 Mutarama 2026 DJ Toxxyk yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku itariki 21 Mutarama 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetso ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo afungirwa muri gereza ya Mageragere. Ku itariki 9 Gashyantare 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa DJ Toxxyk nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza kuburana afunze iminsi 30 y’agateganyo. Yari yaburanye ubujurire ku itariki 4 Gashyantare 2026.