Ira Badena yasohoye indirimbo yakoreye uwo bahoze bakundana
Umuririmbyi, akaba umusizi n'umwanditsi w'indirimbo, ubarizwa mu itsinda ry'Ibyanzu, Iradukunda Emannuel, uzwi nka Ira Badena, yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Iteka ry’urudasaza" yandikiye uwo bahoze bakundana wamubwiraga ko nta rukundo rudasaza rubaho, amusubiza amubwira ko rubaho.
Ira Badena aganira na UKWELITIMES yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ayitura uwahoze ari umukunzi we ahinyuza ibyo yamubwiraga.
Yagize ati “ Nabwiraga uwahoze ari umukunzi wanjye, wahoraga ambwira ko nta rukundo rudasaza rubaho. Hanyuma nshaka kumubwira ko rubaho ariko mbinyuza mu ndirimbo nkajya nyimuririmbira.”
Aba bombi urukundo ntirwabahiriye baratandukanye, gusa uyu musizi akaba n’umuririmbyi yasanze akwiye kuyisohora kugira ngo abandi bakiri kumwe n'abakunzi babo, ibaryohere, ndetse n'urugendo rwe rwo kumenyekanisha impano ye yo kwandika rutere imbere.
Ira Badena wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kwandika indirimbo yavukiye mu karere ka Bugesera kuri ubu ubarizwa mu ntara y'amajyepfo i Butare, ari naho arimo gukurikiranira amasomo ye, atangaza ko iyi ndirimbo yamutwaye igiciro kinini cy'amarangamutima bitewe n'inkomoko yayo, ndetse mukuyikorera amashusho yagiriwe inama yo kuyishyiramo umukobwa ariko akumva atabyishimira kuko igisobanuro cyayo cyaba gitakaje umwimerere.
Amajwi y’indirimbo Iteka ry’urudasaza yakozwe na Producer Onemoretime, naho amashusho akorwa na Director Jadish, Muri studio yitwa The Winner Records iherereye i Butare mu ntara y'amajyepfo.
Ira Badena yongeye gususurutsa abamukunda nyuma y’ibihangano bye birimo Umunyabutare yakoranye na Junior Rumaga, Nzabe Muganga, Nta Ntera n’ibindi byamuteye gukundwa n’abanyarwanda, ndetse n’abanyamahanga bakunda umuziki nyarwanda badasigaye.
Uyu muhanzi agiye kuza mu isura nshya y’ibihangano by’urukundo, ubukwe, no guhimbaza Imana, byiyongera ku busizi bwe buri gukundwa ku mbuga zishyirwaho ibihangano bimuvamo.
Ira Badena yakoranye igihangano na Junior Rumaga
Badena yasohoye indirimbo yise Iteka ry’urudasaza yahimbiye uwo bahoze bakundana



Kinyarwanda
English






