U Burusiya bwagabye igitero cya Misile i Kyiv gihitana abantu 24
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 ko igitero cya misile y’u Burusiya cyibasiye inyubako y’amagorofa i Kyiv cyahitanye abantu 24 barimo abana batatu abandi 48 bakomerekeye.
Zelenskyy yavuze ko kuva ku wa Gatatu u Burusiya bumaze kohereza drones zirenga 1,560 mu bice bituwe bya Ukraine ndetse zangiza ahantu hafi 180 harimo inzu zirenga 50.
Ibi bitero byabaye nyuma y’agahenge kari kasabwe hagati ya tariki ya 9 na 11 Gicurasi 2026, aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari yasabye Ukraine n’u Burusiya kubahiriza aka gahenge.
Nubwo hari ibiganiro by’amahoro byongeye kuvugwa, imirwano yakomeje gukaza umurego, ibintu byatumye benshi bashidikanya ku magambo ya Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavugaga ko intambara ishobora kuba iri hafi kurangira.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi, Kyiv yashyizeho umunsi w’icyunamo mu rwego rwo kwibuka abahitanywe n’icyo gitero. Zelenskyy yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko misile yakoreshejwe muri icyo gitero yakozwe muri uyu mwaka, ashinja u Burusiya gukomeza kubona ibikoresho byo gukora intwaro nubwo bwafatiwe ibihano mpuzamahanga. Hagati aho, u Burusiya na Ukraine byongeye guhererekanya imfungwa z’intambara, aho buri ruhande rwarekuye abasirikare 205 mu gikorwa Zelenskyy yavuze ko ari icyiciro cya mbere cyo guhererekanya imfungwa 1,000 kuri 1,000 cyafashijwemo na Leta zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).



Kinyarwanda
English






