issa
Intambara y’amagambo hagati ya Mbappé n’umutoza yongeye guteza umwuka mubi

May 15, 2026 - 13:20
 0

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Real Madrid, ndetse havutse izindi mpaka nshya hagati ya Kylian Mbappé n’umutoza Álvaro Arbeloa.

Nyuma y’amakimbirane aherutse kuvugwa hagati ya Aurélien Tchouaméni na Federico Valverde, iyi kipe yo muri Espagne yongeye kuvugwamo ibibazo, kuri iyi nshuro bitewe no gushyira Kylian Mbappé ku ntebe y’abasimbura mu mukino wahuje Real Madrid na Real Oviedo mu ijoro ryacyeye.

Nyuma y’uyu mukino Real Madrid yatsinzemo ibitego 2-0, Kylian Mbappe yatangaje ko gushyirwa ku ntebe y’abasimbura nta kibazo yari afite ndetse yemeza ko ameze neza 100%. Yagize ati “Meze neza. Ndi ku kigero cya 100%.”

Kylian Mbape yakomeje avuga ko uyu mutoza we aheruka kumubwira ko ari rutahizamu wa kane kuri Real Madrid. Yagize ati “Umutoza yambwiye ko ndi rutahizamu wa kane mu ikipe.”

Mbappé yavuze ko ari inyuma ya Vinícius Júnior, Franco Mastantuono, Brahim Díaz ndetse na Gonzalo García mu guhabwa umwanya wo kubanza mu kibuga. Yagize ati “Ngomba gukora cyane kugira ngo mbe umukinnyi ubanza mu kibuga.”

Ku rundi ruhande umutoza wa Real Madrid, Álvaro Arbeloa, yagize icyo atangaza nyuma y’ayo magambo ya Kylian Mbappé ndetse abihakana yivuye inyuma. Yagize ati “Navuganye na Mbappé mbere y’umukino, ariko sinzi ibyo ashobora kuba yarumvise nabi.”

Uyu mutoza wa Real Madrid yavuze ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku myitwarire y’umubiri n’imiterere y’umukino. Yagize ati “Umukinnyi utarakinnye iminsi ine ishize ntabwo yashoboraga kubanza mu kibuga uyu munsi.”

Kubijyanye no kuvuga ko yabwiye Mbappe ko ari rutahizamu wa kane, Arbeloa, yabihakanye avuga ko atigeze abimubwira. Yagize ati “Nta na ba rutahizamu bane ngira mu ikipe, kandi sinigeze mvuga ikintu nk’icyo.”

Ibi bibaye mu gihe Real Madrid iri mu bihe bikomeye birimo kunengwa n’abafana kuri Santiago Bernabéu Stadium, umusaruro mubi ndetse n’amakimbirane hagati y’abakinnyi n’abatoza.

Aya magambo yatangajwe hagati ya Mbappé na Arbeloa yongeye gutuma benshi batekereza ko mu rwambariro rwa Real Madrid harimo kutumvikana gukomeye.

Benched Kylian Mbappe Complains Alvaro Arbeloa Said He Was 'Fourth Forward'  | Football NewsKylian Mbappe ntabwo yigeze yishimira gusimbura nubwo yari amaze igihe adakina

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373