issa
Ruhango: Babangamiwe n’urugomo baterwa n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge

May 25, 2026 - 18:37
 0

Abaturage bo mu Santere ya Cyanza iherereye mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke baterwa n’abasinda inzoga z’inkorano zizwi nka “Igiseyeye”, babarwanya bakanabambura utwabo.

Iyo santere ikunze kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu banywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge baba baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ruhango, irangwa n’ibikorwa by’urugomo bikunze kuba byumwihariko ku mugoroba iyo izo nzoga zimaze kubuza bamwe ubwenge.

Abaturage batuye hafi y’iyi santere bavuga ko batabangamiwe n’izo nzoga z’inkorano gusa zicururizwamo, kuko hanagaragara ibiyobyabwenge bituma bamwe mu rubyiruko bahinduka ikibazo cy’umutekano.

Ntezimana Samuel, umuturage uturiye iyo santere, yavuze ko yakubiswe bikomeye n’umusore uzwiho urugomo iyo yasinze.

Ati "nakubiswe bikomeye n'umusore uzwiho urugomo iyo yasinze izo nzoga z’inkorano, Kandi si ubwa mbere uwo musore akomeretsa abantu muri iyo santere."

Abaturiye iyi santere bifuza ko inzego z’umutekano n’iz’ibanze zifata ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bigaragara muri ibyo bice.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko Polisi ikomeje ibikorwa byo guhangana n’icyo kibazo muri iyo ntara, ndetse ko muri ibyo bikorwa hamaze gufatwa batanu bakekwaho uruhare muri urwo rugomo no gukora ibinyobwa bitemewe.

Yagize ati “Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi, twamenye amakuru y’aba bantu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano ndetse n’abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubu hamaze gufatwa batanu bakekwaho ibyo bikorwa.”

Yavuze ko abafashwe bashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha, anasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibinyobwa ibyo ari byo byose bishobora kwangiza ubuzima n’umutekano wabo.

May 25, 2026 - 18:43