Sudan: Abarenga miliyoni 19 bari mu kaga k’inzara ikomeje guhitana benshi
Ikigo mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gukurikirana ikibazo cy’inzara ku Isi, (IPC), cyatangaje ko abarenga miliyoni 19.5 batuye mu gihugu cya Sudan bari mu kaga gakomeye ko kubura ibiribwa, bitewe n’intambara igikomeje kuhabera.
Raporo nshya y’uyu muryango ivuga ko abo bantu bafite ibyago bikomeye byo guhura n’ibibazo by’inzara ndetse ko bamwe bakomeje kwicwa na yo bitewe ahanini n’imirire mibi iterwa no kubura ibyo kurya bishyitse.
Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gukurikirana ikibazo cy’inzara ku Isi, (IPC) ukorera ishami riri muri Sudan, Samy Guessabi, yavuze ko bitewe n’intambara igikomeje kuba hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF, bikomeje kugira ingaruka ku batuye icyo gihugu by’umwihariko ku barenga 135 bari mu kaga gakomeye ko kwicwa n’inzara kubera ikigero bagezeho cy’imirire mibi.
Iyi raporo ivuga kandi ko hatagize ubufasha butangwa n’amahanga, ibintu bishobora kurushaho kuba bibi hagati ya Kamena na Nzeri 2026, igihe abatuye Sudan baba bari mu bihe bibi byo kubura ibiribwa ku bakora ubuhinzi by’umwihariko mu turere 14 tw’intara ya Darfur.
Ibikorwa by’ubutabazi muri icyo gihugu byakomeje kudindizwa n’ibura ry’amikoro aho kugeza muri Mata uyu mwaka iyo gahunda yari igeze ku kigero cya 20%, bigaragaza idindira rikomeye bitewe ahanini n’intambara imaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni icyenda mu myaka itatu imaze iba.
Intambara yo muri Sudan yatangiye muri Mata 2023, nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF, aza kuvamo imirwano ikomeye yakomeje kugeza ubu.



Kinyarwanda
English






