Perezida Museveni yategetse ko umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ushinjwa ruswa akurikiranwa
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatanze amabwiriza yo gukora iperereza ryimbitse kuri Anita Annet Among, umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ushinjwa ruswa no kunyereza umutungo.
Amakuru ahari avuga ko inzego z’umutekano n’izishinzwe kurwanya ruswa zatangiye ibikorwa byo kugenzura inkomoko y’umutungo wa Anita Annet Among, harebwa niba uwo atunze yarawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa waba ufitanye isano na ruswa n’inyereza ry’umutungo ashinjwa.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikomeje kwandika ko Anita Annet Among ari umwe mu batunze imitungo ifite agaciro k’amafaranga menshi, ibikomeje gutera inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza kujya kumugenzura harebwa iyo mitungo atunze, inzu atuyemo n’ibindi bifitanye isano n’amafaranga avugwaho.
Anita Annet Among ushinjwa ruswa n’inyereza ry’umutungo, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yategetse ko agenzurwa mu nyubako ye ivugwaho kubikwamo imitungo ihenze ndetse inavugwaho kugira ibyumba bihishemo akayabo k’amafaranga.
Urwego rwa Uganda rushinzwe kurwanya ruswa no gukurikirana imyitwarire y’abayobozi, IGG, rwatangaje ko rwatangiye gufatanya n’izindi nzego mu gukurikirana uyu muyobozi wa Leta, ibije nyuma y’itegeko risaba abayobozi ba Leta bose kwerekana umutungo wabo no gusobanura inkomoko yawo nyuma y’ingengo y’imari ya Leta ya Uganda yaburiwe irengero.
Anita Annet Among amaze igihe ashinjwa ruswa no gukoresha nabi ububasha afite, uretse ko Leta ya Uganda yari yarahagaritse ikirego cye mbere y’amatora ya Perezida yarangiye Yoweri Kaguta Museveni yongeye kuyobora Uganda.
Kugeza ubu Anita Annet Among nta cyo aratangaza ku byo ashinjwa mu gihe iperereza rigikomeje kumukorwaho.



Kinyarwanda
English






