U Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na RDC kubera Ebola
U Rwanda rwafunze by'agateganyo imipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy'akarere ka Rubavu kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira muri iki gihugu cy’igituranyi.
Iki cyemezo cyafashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyambuka kikagera mu Rwanda.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru mu Ntara ya Ituri muri RDC hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola, ibintu byatumye ibihugu bihana imbibi na Congo bikaza ingamba z’ubwirinzi.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikirana hafi uko icyorezo cya Ebola gihagaze muri RDC, mu gihe hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gufunga imipaka no gukaza igenzura ku binjira mu gihugu, hagamijwe kurinda abaturage no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara yica vuba.



Kinyarwanda
English






