issa
RSSB yamuritse Heza Estate, inzu 548 zigezweho zashyizwe ku isoko i Batsinda

May 8, 2026 - 13:53
 0

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyamuritse umushinga mushya w’inzu witwa Heza Estate uri i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho inzu 548 zamaze gushyirwa ku isoko mu gihe ibikorwa byo kuzubaka bigeze kuri 90%.

RSSB yavuze ko uyu mushinga ugamije kongera amahirwe yo kubona inzu zigezweho kandi ziciriritse ku bafite ubushobozi bwo hagati batuye cyangwa bakorera i Kigali, ndetse no gushyigikira gahunda y’igihe kirekire yo guteza imbere imijyi mu Rwanda. Heza Estate yubatswe mu gace kari gukura cyane k’imiturire muri Kigali, igizwe n’amacumbi ya apartment n’inzu zo guturamo za townhouse zagenewe abakozi, imiryango ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka gutura ahantu hagezweho kandi hafite serivisi zihuriweho na benshi.

Uyu mushinga urimo apartment z’ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu, hamwe na townhouse zitandukanye zirimo duplex na corner units. RSSB yavuze ko townhouse z’ibyumba bibiri zizagurwa hagati ya miliyoni 80 Frw, mu gihe iz’ibyumba bitatu zishobora kugera kuri miliyoni 117 Frw. Apartment zo zizaba zigura hagati ya miliyoni 101 Frw na miliyoni 111 Frw. Abifuza kuzigura bazafashwa kubona uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro no kubona inguzanyo z’amabanki akorana na RSSB.

Umuyobozi wa RSSB ushinzwe serivisi z’ubucuruzi, Claudette Rubangura, yavuze ko Heza Estate yubatswe hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona aho bita iwabo hatekanye kandi hegereye serivisi z’ingenzi. Yavuze ko uyu mudugudu utari ugamije gutanga inzu gusa, ahubwo wubatswe nk’umuryango w’abaturage ufite ishuri ry’incuke, ibibuga bya basketball na volleyball, ubusitani, amaduka, imihanda imurikiwe n’amatara ndetse na parking.

 Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abashaka amacumbi bitewe n’izamuka ry’abaturage n’iterambere ry’imijyi, aho biteganyijwe ko igihugu kizaba gikeneye nibura inzu miliyoni 5.5 mu mwaka wa 2050.

May 8, 2026 - 15:48