issa
Tshisekedi mu mutego: Muri RDC hashyizweho ihuriro ryo kurinda itegeko nshinga

May 29, 2026 - 18:31
 0

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hashyizweho urubuga rushya rwiswe “Conseil pour la Défense de la Constitution” (CDC), rugamije kurengera Itegeko Nshinga n’inzego z’igihugu.

Iri huriro rishya rihuza imiryango itandukanye ya sosiyete sivile, abanyapolitiki ndetse n’imitwe y’abaturage bavuga ko bashaka gukumira icyahungabanya gahunda y’itegeko nshinga n’imiyoborere y’inzego za Leta.

Ishyirwaho rya CDC rije mu gihe muri RDC hakomeje impaka zikomeye ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, ibintu bamwe bavuga ko bishobora gufungura inzira yo kongera manda Felix Tshisekedi. 

Abagize iri huriro bavuga ko bafite intego yo gukangurira abaturage kurinda amahame y’itegeko nshinga no kubungabunga inzego za Repubulika, cyane cyane muri iki gihe igihugu kiri mu bibazo by’umutekano n’ubushyamirane bwa politiki.

CDC ibaye imwe mu mpuzamiryango zigiye zivuka muri RDC zifite aho zihuriye n’impaka ku hazaza h’Itegeko Nshinga, aho bamwe mu banyapolitiki n’imitwe ya sosiyete sivile bashinja ubutegetsi gushaka guhindura amategeko kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi ashobore gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda 2 ziteganywa. 

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.