issa
Gatsibo : Umusore w'umumotari na nyina barakekwaho kumena amazirantoki mu nzu ya Mudugudu

May 30, 2026 - 07:48
 0

Umusore witwa Nsabimana Patrique bivugwa ko ari umumotari ariko wanakekwagaho ubujura yatawe muri yombi akekwaho kumena amazirantoki mu nzu ya Mudugudu wabo Hagumuriza Araon. Nyina w'uwo musore nawe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi akekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Amakuru avuga ko uwo musore w'imyaka 27 na Polisi y'Igihugu mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, bakekwaho kumena umwanda bigaragara ko wakuwe mu bwiherero ( amazirantoki ) mu nzu y'umuyobozi w'Umudugudu wa Kinunga Akagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi.

Uwo musore yabonwe n'abaturage avuye mu rugo rwa Mudugudu mu rukerera rwo kuwa Kane baramwirukana ageze iwe yifungirana mu nzu, nyuma yaje gufata moto ajya gutwara abagenzi ariko afatirwa ahitwa mu Kabuga mu gihe nyina yari yafashwe mbere bikavugwa nawe afite uruhare muri ayo mahano. Ayo mazirontoki yayamennye mu nzu ayanyujije muri muryango w'imbere akwira inzu yose ndetse aratemba agera mu gikari.

 Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko kumena amazirantoki mu nzu ya Mudugudu wabo Hagumuriza Araon, bibaye ku nshuro ya Kabiri ndetse ko ubwo byabaga ku nshuro ya mbere byari mu ntangiriro z'uku kwezi.

Umwe mu baturage avuga ko ibyakozwe bitabaye ubwa mbere ndetse ko bikekwa ko babakoze bagamije gutoteza Mudugudu, uwo muturage avuga ko umuturanyi wabo wasukuye inzu bari bamennyemo uwo mwanda wo mu bwiherero bahamennye mu ntangiriro z'uku kwezi nawe byamugizeho ingaruka, kuko yageze iwe akikubita hasi agata ubwenge bityo bagakeka ko binakorwa bagamije kuroga umuyobozi w'Umudugudu.

Undi muturage avuga ko nyina w'uwo mugabo uvugwaho kuba umujura n'igihazi asanzwe nawe ashinjwa n'abaturage gukora imihango izwi nko gucuragura ndetse akemeza ko yafashwe inshuro nyinshi arimo gukora ibyo bita kuroga abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude aganira UKWELITIMES yavuze ko uwo musore n'umubyeyi we bafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Yagize ati " Ni igikorwa kigayitse cy'uwo muturage mwavugaga, wagiye mu rugo rwa Mudugudu ahata umwanda wo mu bwiherero, nibyo twarabimenye, turanabikurikirana ku bufatanye n'izindi nzego. Amakuru yatanzwe n'irondo nuko ibyo bimaze kumenyekana hari abaturage babiri babonye bafashwe, tumaze kubona amakuru dufatanyije na Polisi y'Igihugu abo bombi barafashwe bashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Kiramuruzi barimo gukurikiranwa."

Gitifu Ndayisenga yakomeje ati" Uwo mwana w'umusore witwa Nsabimana Patrique yagiye agarukwaho kenshi ko akekwaho ubujura bw'amatungo moto n'ibindi, hari nk'ibyo irondo ryagiye rimutesha ariko ibimenyetso ntibihite bigaragara benebyo bakabisubizwa. Mu gukurikiranwa kwe yagiye ajyanwa mu kigo ngororamuco cy'ibanze dufite mu karere kiri i Muhura nubu yarakubutseyo. Rero dukurikije ibyo byose ni imyitwarire idasanzwe ibangamiye umudendezo w'abaturage tutirengagije n'urugo rwa Mudugudu yakozemo ayo mahano."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi arasaba abaturage kudahuza ibyakozwe n'amarozi . Yagize ati "Ubutumwa twaha abaturage nuko bagomba kugira imyumvire irenze gutekereza ibyo by'amarozi, biriya yakoze n'imyitwarire yari igamije kuvutsa umudendezo Mudugudu.

Yagize ati "Ibyo yari arimo tubibona nko guhohotera cyangwa gushyira ku nkeke Umukuru w'Umudugudu kugira ngo ibikorwa Mudugudu arimo n'abaturage byo guhashya ubujura bacike intege ariko ntibishoboka gucika intege n'abaturage turabashishikariza kudacika intege bakomeze ibikorwa byo kurinda umutekano barwanya ubujura."

Uwo musore bivugwa ko yari umumotari ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi avuga ko n'ubwo yatwaraga abagenzi kuri moto ariko yavugwaga mu bikorwa by'ubujura.

May 30, 2026 - 10:23