issa
Rayon Sports yabonye itike ya CAF Confederations Cup bigoranye

May 29, 2026 - 21:27
 0

Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike ya CAF Confederations Cup nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1. Ni umukino watagiye Saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.

Ku munota wa 3 gusa ikipe ya Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe. Ni umupira mwiza Tony Kitoga yafashe ari mu kibuga hagati aha umupira mwiza Ndikumana Asman ateye ishoti rikomeye umuzamu Desire wa Kiyovu Sports awukuramo.

Ku munota wa 6 ikipe ya Kiyovu Sports yahushije uburyo bukomeye. Ni uburyo bwaturutse ku mupira mwiza Ishimwe Rene yazamukanye ugarurwa na Yousou Diagne ufatwa na Moise Sandja Bulaya ateye ishoti rikomeye umupira ukubita ipoto ujya hanze.

Ku munota wa 10, Kwizera Olivier yarokoye Rayon Sports. Ni umupira Kiyovu Sports yazamukanye biruka cyane banyuze ku ruhande rw’iburyo ariko Byiringiro David ateye ishoti Kwizera Olivier aratabara awukuramo.

Ku munota wa 28, ikipe ya Kiyovu Sports yakoze impinduka nyuma y’imvune ya Bukuru Christophe wasimbuwe na Uwimana Yakubu. Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukina neza ariko igorwa no kugira Icyo ikora imbere y’izamu rya Kwizera Olivier.

Ku munota wa 36, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Tony Kitoga ku mupira mwiza yari ahawe na Mugisha Didier wari ucenze neza yinjira mu rubuga atanga umupira mwiza.

Ku munota wa 42, ikipe ya Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza Mugisha Didier yahaye Tambwe Gloire aho Ndikumana Asman ateye ishoti umupira ukubita ipoto ivamo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports iri imbere n’igitego 1 ku busa bwa Kiyovu Sports. Igice cya mbere twabonyemo guhangana cyane ku mpande zombi aho zose zagiye zirema uburyo kandi bukomeye.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko ubona zirimo gukinira hagati mu kibuga cyane ubona kurema uburyo nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere birimo kwanga.

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka, umutoza Sebarera Ayubu akuramo Gihozo David yinjizamo Rukundo Abdul Rahman Paplay.

Ku munota wa 70, ikipe ya Rayon Sports yarokowe na Emery Bayisenge. Ni umupira Ganijuru Elia yihereye Uwiyaremye Fidal atera mu izamu Kwizera Olivier ntiyaira icyo akora umupira ukurwamo na Emery Bayisenge.

Ku munota wa 72, Haringingo Francis yakoze impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports akuramo Mugisha Didier na Tony Kitoga hinjiramo Aziz Bassane na Kitoko Likau Pizzaro.

Ku munota wa 82, Kiyovu Sports yasinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nsanzimfura Keddy wateye kufura nziza cyane Kwizera Olivier ntiyagira icyo akora kuko umupira wari ukomeye cyane.

Ikipe zombi zahushije uburyo mu minota ya nyuma ariko umukino urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi ariko warangiye ikipe ya Rayon Sports ariyo isohokeye u Rwanda mu mikino ya CAF Confererations Cup.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yabonye itike ya CAF Confederations Cup bigoranye

May 29, 2026 - 21:27
May 29, 2026 - 21:33