U Rwanda rwahakanye amakuru y’ifungwa ry’imipaka iruhuza na DRC
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igikora nk’ibisanzwe, ihakana amakuru yari amaze iminsi avuga ko ifunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyugarije bimwe mu bice bya RDC.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, avuga ko icyo Igihugu cyashyize imbere ari ugukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ko Ebola yakambuka umupaka.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, yavuze ko ibikorwa byo kwambuka imipaka bigikomeje, ahubwo icyakajijwe ari ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka.
Yagize ati “Imipaka irafunguye kandi ibikorwa birakomeje nk’ibisanzwe, ariko hashyizweho uburyo bwo kugenzura buri wese winjira cyangwa usohoka hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage.”
Abaturage bambuka imipaka bajya muri RDC, by’umwihariko abakora ingendo za buri munsi, basabwe gukomeza kugira amakenga no kwirinda ingendo za hato na hato zitari ngombwa mu bice byagaragayemo icyorezo cya Ebola.
Ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Guverinoma yasabye abacuruzi bato n’abakora ubuhahirane bwo ku mipaka gukomeza gukorera mu matsinda ya koperative basanzwe babarizwamo, kugira ngo byorohere inzego zibishinzwe gukurikirana urujya n’uruza rwabo ndetse no gufata ibyemezo byihuse igihe cyose hagaragaye ikibazo cy’ubwandu.
Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikizere cyo gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima ndetse n’iz’umutekano mu gukaza igenzura ku mipaka no mu bice byegeranye na RDC, mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage icyorezo cya Ebola.
Abaturage basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku, kwirinda kwegerana n’abakekwaho ubwandu no gutangira amakuru ku gihe igihe hagaragaye umuntu ufite ibimenyetso bishobora kuba bifitanye isano na Ebola.



Kinyarwanda
English






