issa
Ubujurire bwa Semuhungu bwashyizwe mu muhezo

May 21, 2026 - 11:33
 0

Ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu. Iyo ngingo igira iti “Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo”.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashyize mu muhezo urubanza rw’Ubujurire bwatanzwe na Eric Semuhungu utaranyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku itariki 21 Gicurasi 2026 nibwo Eric Semuhungu yitabiriye iburana. Yari yambaye impuzankano ziranga imfungwa. Amadosiye mu ntoki, agapfukamunwa ku munwa,umupira wo kwifubika ufite amabara. Akurikiranyweho ibyaha bibiri; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Yaburanye ku itariki 28 Mata 2026 basoma umwanzuro ku itariki 4 Gicurasi 2026. Kuri iyi nshuro ari kuburana icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko icyo gusakaza yagihanaguweho.

 Semuhungu yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026. Kuri ubu afungiye muri gereza ya Mageragere. Impamvu zashingiweho mu gushyira urubanza mu muhezo, zishingiye ku busabe bwa Semuhungu wavuze ko yifuza kuburana nta muntu uri mu cyumba cy’iburana.

Icyo wamenya ku itegeko ryemerera urubanza mu muhezo

Ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

Iyo ngingo igira iti “Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.