Mike Kayihura yasabye abahanzi gusoma neza amasezerano basinya buhumyi
Umuhanzi w’umuhanga mu muziki nyarwanda Mike Kayihura wahuye n’ibibazo byo gusinya amasezerano y’abari bafite gahunda yo gukorana nawe bikaza kurangira nabi, yasabye bagenzi be bakizamuka kwitondera ibyo basinya.
Yagize ati”Ibyo nakuyemo ni amasomo, abahanzi bakizamuka basome amasezerano kuko abantu baza babizeza ko bagamije kubagirira neza nyamara siko bimeze. Musome cyane mumenye ibiri mu masezerano”.
Mike Kayihura yamaze imyaka ine adakora indirimbo ku giti cye kubera rwaserera yabaye hagati ye n’ikipe bari baremeranyije gukorana bikaza kugenda nabi. Yavuze ko amasezerano ari ikintu abahanzi bakizamuka badashaka kumva. Yabwiye itangazamakuru ko ibyo bibazo byarangiye akaba atangiye urugendo rushya. Mu ijoro ryo ku wa 20 Gicurasi 2026 nibwo Mike Kayihura yamuritse EP yise’Intwaza’.
Abahanzi barimo Bien Aime Baraza wo muri Kenya bakoranye indirimbo zitarajya hanze yari yitabiriye uwo muhango. Umuvugizi wa guverinoma Yolande Makolo nawe yari mu bitabiriye icyo gikorwa.
Abandi barimo Amalon, Eazy Cuts,Promesse Kamanda,Shemi na Kid From Kigali,Antoinette Niyongira wa Kiss Fm,Umutoniwase Anastasie witabiriye Miss Rwanda,Fally Merci, Ariel Wayz,Rusine n’umugore we,Kivumbi King,Abera Martina, Titi Brown na Benda, Bushali n’abandi batandukanye yari yatumiye.
Mike Kayihura yasabye abafana kugura iyo EP amadolali $2 ku mbuga zicururizwaho imiziki icyakora abadafite amikoro yababwiye ko bayumvira idiho kuri Youtube. Yaherukaga indirimbo ku itariki 22 Werurwe 2022.



Kinyarwanda
English






