issa
Umwuka mubi muri Senegal: Ishyaka rya Sonko ryanze kwinjira muri Guverinoma nshya

Jun 2, 2026 - 06:36
 0

Ishyaka riri ku butegetsi muri Senegal, PASTEF/Les Patriotes, riyobowe na Ousmane Sonko, ryatangaje ko ritazagira uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya ndetse ko nta muyoboke waryo uzarihagarariramo nka Minisitiri.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama ndende Ousmane Sonko yagiranye na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku wa 01 Kamena 2026 ariko ikarangira impande zombi zitageze ku bwumvikane ku bibazo by’ingenzi birebana n’imikorere y’ubutegetsi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Sonko, yavuze ko nubwo ibiganiro byabo byagaragayemo aho bahuriye ku ngingo zimwe na zimwe, hakiri ukutumvikana gukomeye cyane cyane ku ruhare ubwiganze buri ku butegetsi bukwiye kugira mu rwego nyobozi rw’igihugu.

Yagize ati: “Nta makuru dufite ku miterere ya Guverinoma iri gutegurwa.”

Iyi nama ni yo ya mbere yari ihuje Sonko na Perezida Faye nyuma y’aho Perezida yirukaniye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w'intebe yari afite ndetse agasesa Guverinoma, icyemezo cyagaragaje ubushyamirane buri kwiyongera hagati y’aba bayobozi bombi basanzwe bahuriye mu ishyaka rimwe rya PASTEF riyobowe na Ousmane Sonko.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya PASTEF cyo kutitabira ishyirwaho rya Guverinoma nshya gishobora kongera urujijo ku miterere y’ubuyobozi bushya bwa Senegal, ndetse kikagaragaza icyuho kigenda cyaguka hagati ya Sonko na Faye, bafatanyije kugeza ishyaka ryabo ku butegetsi.

Ni ibintu bishobora kugira ingaruka ku miyoborere y’iki gihugu mu gihe hategerejwe kumenya abazaba bagize Guverinoma nshya n’icyerekezo cya politiki igihugu kizafata mu minsi iri imbere.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.