Rulindo: Abaturage bahawe serivisi z'ubuvuzi bw’amaso ku buntu
Umugaba Wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Dr John Nkurikiye, yavuze ko gahunda yo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage bafite intege nke iri mu bikorwa bigamije gukomeza imibereho myiza n’umutekano usesuye w’Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yatanze ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, ubwo muri aka karere, Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Fondasiyo ya Fred Hollows Foundation yo mu Rwanda (FHF), batangizaga gahunda yo kuvura indwara z’amaso no kubaga ishaza rifata amaso ku Bitaro bya Kinihira.
Ni gahunda igamije kurandura mu baturage ubuhumyi bushobora kwirindwa, cyane cyane abageze mu zabukuru bafite imyaka 50 kuzamura batabashaga kubona serivisi zihariye zo kuvura indwara z’amaso. Yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabo gahunde, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Iyi gahunda kandi iri mu bikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage kubona serivisi zibateza imbere mu mibereho, bikomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, muri uyu mwaka wa 2026.
Brig Gen Dr Nkurikiye yavuze ko kwita ku buzima bw’abaturage ari imwe mu nzira zo kubaka igihugu gifite abaturage batekanye kandi bafite imibereho myiza.
Yagize ati “Gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage bafite intege nke ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza umutekano usesuye w’abaturage no kubafasha kugira ubuzima bwiza.”
Yakomeje avuga ko indwara y’ishaza ari imwe mu zihangayikishije cyane mu Rwanda, kuko ari yo nyirabayazana ya 56% by’ubuhumyi bugaragara mu gihugu.
Ati “Turasaba abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze gukorana bya hafi n’inzobere mu buvuzi kugira ngo abarwayi bafite ibibazo by’amaso bamenyekane hakiri kare bahabwe ubuvuzi bukwiye.
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo by’umwihariko abakeneye ubuvuzi bw’amaso, bakomeje kwakira neza iyi gahunda bavuga ko igiye kubafasha kubona serivisi bari basanzwe bagorwa no kubona kubera ubushobozi buke.
Abaturage b'i Rulindo bafite intege nke bari guhabwa Serivisi z'ubuvuzi ku buntu
Ingabo z'u Rwanda ziri kumwe n'inzego zitandukanye z'ubuzima mu gutangiza gahunda yo kuvura indwara z'amaso no kubaga ishaza rifata amaso ku buntu



Kinyarwanda
English






