Perezida Kiir yageze muri Uganda mu birori by’irahira rya Museveni
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kampala muri Uganda ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, aho yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni riteganyijwe ku wa Kabiri, aho azatangira manda ye ya karindwi ku buyobozi bw’icyo gihugu.
Perezida Kiir yageze muri Uganda, aba umukuru w'igihugu wa mbere uhageze mbere y'umuhango w'irahira rya Museveni, aho yahageze avuye muri Djibouti, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh wabaye ku wa Gatandatu, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Djibouti muri manda ya gatandatu ikurikiranye.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida wa Sudani y’Epfo, byatangaje ko Kiir azagirana ibiganiro byihariye na Museveni, bigamije kurushaho gushimangira umubano hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda, ndetse no kuganira ku bibazo bireba akarere.
Museveni usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Kiir mu karere, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, nyuma yo kubona amajwi 71.6%, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ya Uganda.
Ni mu gihe uwo bari bahanganye cyane yari Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yagize amajwi agera kuri 24.7%.
Abayobozi ba Uganda batangaje ko nibura abakuru b’ibihugu na za guverinoma 35 bamaze kwemeza ko bazitabira uwo muhango uzabera ku kibuga cya Kololo Independence Ceremonial Grounds i Kampala ku wa 12 Gicurasi 2026.
Minisitiri wa Uganda ushinzwe Ibiro bya Perezida, Milly Babalanda, yavuze ko Museveni yatumiye abayobozi baturutse hirya no hino muri Afurika, hamwe n’abahagarariye amashyaka atandukanye ya politiki n’imitwe yaharaniye ukwibohora.
Yagize ati “Iyi mihango izaba ari itangiriro ryemewe rya manda ya karindwi Perezida Museveni agiye gutangira nyuma yo gutorerwa kuyobora igihugu.”
Abategura uwo muhango bavuga ko hazitabira kandi intumwa z’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo African National Congress (ANC) yo muri Afurika y’Epfo, Chama Cha Mapinduzi (CCM) yo muri Tanzania, RPF-Inkotanyi yo mu Rwanda, ndetse na Sudan People’s Liberation Movement (SPLM) yo muri Sudani y’Epfo.
Irahira rya Museveni rije mu gihe bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bakomeje kunenga uburyo amatora yakozwemo, bavuga ko yaranzwe n’iterabwoba ku batoye ndetse n’umutekano wari wakajijwe cyane mu gihe cy’itora.
Abategura uwo muhango batangaje ko abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 40, barimo abanyacyubahiro baturutse mu mahanga, biteganyijwe ko ari bo bazawitabira.



Kinyarwanda
English






