issa
Perezida Trump yihanangirije Umunya-Iran ugitekereza kwegera ubutare bwa Uranium

May 11, 2026 - 09:11
 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika izafata ingamba zihamye ku muntu uwo ari we wese wo muri Iran wagerageza kugera cyangwa kwegera ubutare bwa Uranium, avuga ko ibi bikoresho bya kirimbuzi  bikurikiranirwa hafi n’igisirikare cy'Amerika.

‎Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya “Full Measure” ku Cyumweru, Trump yavuze ko nubwo hari impungenge z’uko ubutare bwa uranium bushobora kuba bwarasigaye mu bisigazwa by’ibikorwa bya kirimbuzi byasenywe, yemeza ko Amerika izi neza aho buherereye kandi ishobora kubufata igihe cyose ishakiye.

‎Yagize ati “Tuzabufata igihe icyo ari cyo cyose dushakiye kuko tubukurikiranira hafi.”

‎Yakomeje avuga ko gahunda y’igisirikare cy’ikirere cy'Amerika kizwi nka Space Force ifite ubushobozi bwo gukurikirana buri kintu cyose kibera aho iyo uranium ishobora kuba iri, avuga ko nta muntu wakwegera aho hantu ngo ntamenyekanye.

‎Yagize ati “Space Force irimo kureba. Niba umuntu yinjiye aho hantu, bashobora kukubwira amazina ye, aho atuye n’imikorere ye. Niba hari uwegereye aho hantu, tuzabimenya kandi tuzabyitwaramo neza.”

Ubu butare bwa Uranium ni bumwe mu bukomeje gutuma ibiganiro biri hagati ya Washington na Tehran bidindira mu gushaka uburyo bwo guhagarika intambara imaze ibyumweru 10 ihanganishije Amerika na Israel ku ruhande rumwe  hamwe na Iran.

‎Amerika isaba ko Iran yakohereza iyo uranium hanze y’igihugu ndetse igahagarika burundu gahunda yayo y’ubushakashatsi ku ngufu za kirimbuzi, mu gihe Iran yo ishimangira ko ifite uburenganzira bwo gukomeza kuyitunganya imbere mu gihugu.

‎Ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byatangaje ko ubwo butare bwa uranium bushobora kuba bugihari munsi y’ibisigazwa by’ibigo bya kirimbuzi byagabweho ibitero n'Amerika muri Kamena 2025, nubwo ubuyobozi bwa Iran butaragaragaza aho iri neza.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Perezida Trump yihanangirije Umunya-Iran ugitekereza kwegera ubutare bwa Uranium

May 11, 2026 - 09:11
May 11, 2026 - 10:43