issa
Abakunzi ba Rayon Sports bazishima! Perezida wa Rayon Sports yatangaje

May 19, 2026 - 08:37
 0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye  abakunzi ba Rayon Sports kuzaza ari benshi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko bazataha bishimye.

Ibi Perezida wa Rayon Sports yabigarutseho ku munsi w’ejo hashize tariki 18 Gicurasi 2026. Murenzi Abdallah yashyize umucyo ku izanwa rya Dylan uje muri iyi kipe nk’umukozi ushinzwe ibya Siporo, avuga ko aje kare kugira ngo atangire gutegura umwaka utaha w’imikino afatanyije n’abatoza bahari barebe abakinnyi bazazanwa ndetse atangire no gutegura umushinga w’abato.

Murenzi Abdallah yatangaje ko bagiye gutangira gutegura umwaka utaha w’imikino, ariko bizagenda neza bahereye ku byo bazageraho uyu mwaka w’imikino harimo kwegukana umwanya wa kabiri ndetse no kwegukana igikombe cy’Amahoro. 

Yagize ati “ Kwiyubaka umwaka utaha tugomba guhera ku byo tuzageraho muri uyu mwaka. Kimwe muri ibyo tuzageraho, turi ku mwanya wa kabiri tugoma kurwanira, ariko tukanarwanira no gutwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo tubashe kubona itike yo gukina imikino nyafurika umwaka utaha.”

Perezida wa Rayon Sports kandi yagarutse ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe izahura na APR FC, asaba abafana kuzaza ari benshi.

Yagize ati “ Ndagira ngo nsabe abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose. Ni  umukino umwe gusa, utarimo kunganya ugomba kugira uwutsinda kandi nifuza ko Rayon Sports yakwegukana iki gikombe kuko turakinyotewe ndetse bitume tunabona itike yo gukina amarushanwa nyafurika.”

Abdallah yagaragaje ko uyu mukino uba ukomeye cyane ku mpande zombi ariko agaragaza ko Derby idakinwa ahubwo bayitsinda, ariko yemeza ko yifuza Rayon Sports ko yatahana intsinzi. 

Yagize ati “ Derby abantu barayitsinda ntibayikina, turifuza kuzayitsinda. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports ko ubururu buzaba buganje muri Sitade Amahoro kugira ngo tubashe kwegukana iyi ntsinzi tubone n’amahirwe yo kuzasohoka umwaka utaha. Mfite icyizere ko abakunzi ba Rayon Sports bazaza ari benshi.”

Uyu muyobozi yahaye icyizere abakunzi ba Rayon Sports kuko umukino uheruka bakinnye neza nubwo bitakunze ko batahana intsinzi ariko kuri iyi nshuro yizeye ko bazatahana ibyishimo byinshi.

Yagize ati “ Kuri Derby iheruka twakinnye umupira mwiza nubwo tutabonye intsinzi ariko abantu babonye ko Rayon Sports ihari kandi yiteguye guhatana. Ndumva isango ari ku wa Gatandatu abakunzi ba Rayon Sports bakishima.”

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura uyu mukino mu buryo bwose nubwo izawukina idafite umukinnyi wayo w’ingenzi, Ndayishimiye Richard wujuje amakarita atatu y’umuhondo. Uyu mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, ubere kuri Sitade Amahoro Saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba.

Murenzi Abdallah afite icyizere cy'uko Rayon Sports izitwara neza imbere ya APR FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373