issa
Adil Mohammed wabonye akazi yahawe inshingano zikomeye 

May 19, 2026 - 09:14
 0

Umutoza w’umunya-Morocco ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Mohamed Erradi, yatangiye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Liberia asimbuye Thomas Kojo wayitozaga by’agateganyo.

Ishyirwaho rya Adil Mohamed Erradi ryemejwe ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2026, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Liberia. 

Adil azaba afite inshingano zo kongera kubaka ikipe y’igihugu ya Liberia nyuma y’igihe yarasubiye inyuma cyane, ndetse akongera kuyigarurira icyizere no kuyifasha kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Adil Mohamed Erradi wavutse ku wa 6 Ukuboza 1978, afite impamyabumenyi ya UEFA Pro License. Yabanje gukora muri Ghana mbere yo kujya muri Raja Casablanca muri Kamena 2017 nk’umwungiriza wa Juan Carlos Garrido, nyuma aza kuba umuyobozi wa tekinike wa IR Tanger kuva mu Ugushyingo 2017.

Muri Nyakanga 2019, Erradi yatoje APR FC, aho yayifashije gukora amateka yo kumara imikino 50 idatsindwa ndetse anatwara igikombe cya shampiyona inshuro eshatu zikurikiranya mu mwaka wa 2019-2020, 2020-2021 na 2021-2022. Muri Nyakanga 2022 kandi, yafashije APR FC kugera mu cyiciro cya kabiri cya CAF Champions League ihita isezererwa.

Adil Mohamed yaje kugirana amakimbirane n’abamwe mu bakinnyi, abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC biza gutuma batandukana mu buryo butari bwiza bwarangiriye mu nkiko.

Kuva yatandukana na APR FC ubu nibwo yongeye kubona akazi gashya wavuga ko kari ku rwego rwiza. Ikipe y’igihugu ya Liberia yari imaze igihe ishaka ibisubizo dore ko mu mikino itandatu iheruka gukina yaba iya gicuti no gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yatsinze umwe inganya ibiri, indi itatu irayitsindwa.

Adil Mohammed yishimiye gutoza ikipe y'igihugu ya Liberia

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373