issa
Abanyarwanda batuye i Tucson bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 19, 2026 - 09:40
 0

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Tucson muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026.

Uyu muhango wari uteguwe na Rwandan Community of Tucson, ukaba wari uwa kabiri uteguwe muri uwo mujyi wa Tucson, waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ndetse no kongera gushimangira umuhigo wa “Never Again”.

Abitabiriye uyu muhango barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi batuye muri Arizona, abayobozi batandukanye bo muri Tucson na Pima County, abayobozi ba Polisi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bahuriye hamwe mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza icyizere no kwiyubaka nyuma ya Jenoside, abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cyo kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza guharanira ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro.

Mu batanze ubuhamya harimo Nzongera Ezechiel Janvier warokokeye Jenoside mu cyahoze ari Komini Rwamatamu muri Kibuye.

Mu buhamya bwe yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitarangirira gusa ku kwibuka umwaka wa 1994 Jenoside yabereyemo, ahubwo ari no kuzirikana amateka mabi yaranze Abatutsi imyaka myinshi mbere ya Jenoside.

Yagize ati: “Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ntitwibuka gusa umunsi yatangiriyeho mu 1994, ahubwo twibuka amateka mabi yabayeho mbere yayo, amateka ababyeyi bacu babayemo ndetse natwe twabayemo. Ariko twishimira ko nibura ayo mateka atazaba umurage tuzaraga abana bacu kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite.”

Yakomeje avuga ko ubuzima yabayemo ari bwo na se yabayemo, ariko ko afite icyizere cy’uko abana be batazabaho mu buzima bw’amacakubiri n’urwango nk’ubwo yabayemo.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza ubumwe, urukundo n’indangagaciro igihugu cyongeye kubaka nyuma ya Jenoside.

Ati: “Ubumwe twigishijwe, urukundo twatojwe n’uburyo igihugu cyacu kidusaba kubaho dukwiye kubikomeza kandi tugakomeza kuvuga tuti Never Again.”

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bo muri Pima County ndetse n’Umujyi wa Tucson, barimo abayobozi bakuru ba Polisi n’abandi bayobozi batandukanye bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Jennifer Ellen yavuze ko Kwibuka ari ubutumwa bukomeye bwo kuzirikana amateka no gufata inshingano zo kurwanya urwango n’amacakubiri.

Yagize ati: “Kwibuka ni ubutumwa bukomeye butwibutsa ko kwibuka atari ugutekereza gusa ku mateka, ahubwo ari inshingano yo guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi. Uyu munsi twibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yo mu 1994 kandi turi kumwe n’abarokotse.”

Yakomeje avuga ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo atari inshingano z’ibihugu gusa, ahubwo ari inshingano z’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Abayobozi b’Abanyarwanda batuye i Tucson bashimiye abayobozi bo muri Tucson na Pima County bakomeje kubaba hafi, ndetse bavuga ko bemerewe kuzashyiraho ahazajya hibukirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo mujyi kugira ngo hakomeze kubera ibikorwa byo kwibuka no gusigasira amateka.

Uyu muhango wanaranzwe n’ikiganiro cyatanzwe na Paul Félix Masengesho, cyagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, anashishikariza urubyiruko gukomeza kwiga amateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Igikorwa cyo kwibuka cyasojwe n’amasengesho, umunota wo kwibuka ndetse no kongera kwiyemeza gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira amahoro, ubumwe n’ubumuntu.

May 19, 2026 - 10:08