issa
Kamonyi: Bane bafunzwe bazira kwiba ihene 12

May 19, 2026 - 08:29
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafatiye mu cyuho abagabo bane bakekwaho kwiba ihene 12 z’umuturage wo mu Karere ka Ruhango.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2025.

Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo gufatanwa ayo matungo bari bamaze kwiba, bayahisha mu rugo rw’umwe mu bafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko izo hene zari iz’umuturage wo mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gisare, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango bakaba bari bazitwariye rimwe.

Yagize ati “Abafashwe bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kugira ngo hakurikizwe amategeko.”

Yakomeje avuga ko ayo matungo yose uko ari 12 yamaze gusubizwa nyirayo ndetse aboneraho gushimira abaturage uruhare rwabo mu gutanga amakuru ku gihe