Abanyafurika barenga 4000 barwanira u Burusiya mu ntambara na Ukraine, bakomeje kuhasiga ubuzima
Abanyafurika barenga ibihumbi bine bari ku rugamba rw’u Burusiya mu ntambara bahanganyemo na Ukraine, bakomeje kuatakariza ubuzama nkuko ibihugu birimo Ghana, Kenya, Nigeria na Zimbabwe bibivuga.
Ibihugu bitandukanye bya Afurika bikomeje gutangaza urupfu rw’abaturage babyo bakomeje gupfira muri iyi ntambara, benshi bavuga ko bajyanywemo babanje gushukwa imirimo ibahemba amafaranga menshi bikarangira boherejwe kurwana mu ntambara Uburusiya buhanganyemo na Ukraine.
Zimbabwe yongeye gutangaza ko abaturage bayo barenga 15 bongeye kuburira ubuzima muri iyo ntambara nyuma yo kuyisangamo bashukiwe mu butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bubizeza imirimo myiza.
Minisitiri w’Itangazamakuru n'Itumanaho muri Zimbabwe, Soda Zhemu, yavuze ko iki kibazo kimaze kuba kigari cyane bityo ko hakwiye ibiganiro n'ubwumvikane n’Uburusiya bubohereza mu ntambara bitewe n’uko benshi muri bo bajyayo bahatirijwe bitari mu mahitamo yabo.
Yagize ati “Ni ikibazo kimaze kuba kigari cyane hakwiye ibiganiro n'ibihugu bibohereza mu ntambara hagamijwe kubihagarika kuko benshi boherezwayo ku gahato bitari mu mahitamo yabo. Ibi rero ntabwo bikwiye na gato kuko dukomeje kuburiramo abaturage bacu ikindi ibi ntabwo ari serivisi za gisirikare zisanzwe ahubwo ni gahunda yo gushuka no gukoresha abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko".
Soda Zhemu avuga ko kugeza ubu hari abaturage ba Zimbabwe barenga 60 bakiri kurwanira Uburusiya muri Ukraine ahamya ko hakenewe ibiganiro byihuse bagataha kuko imiryango yabo ihora mu buyobozi bw’icyo gihugu basaba ko abo bana babo bataha.
Si ubwa mbere ubuyobozi bwa Zimbabwe bwemereye ku mugaragaro ko hari abaturage bayo bari mu gisirikare cy’u Burusiya cyane ko nta n’igihe yari imaze n’ubundi itangaje ko abarenga 20 bamaze kuhaburira ubuzima.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Ukraine nayo yatangaje ko abanyafurika barenga 1,780 barimo kurwanira Uburusiya bahanganye mu ntambara.
Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe ubushakashatsi ku mubano mpuzamahanga IFRI, kigaragaza ko abanyafurika barenga ibihumbi bine bo mu bihugu birenga 30 bakiri mu ntambara muri Ukraine barwanira u Burusiya.
Kugeza ubu Cameroon ivuga ko abaturage bayo barenga 94 bamaze kugwa muri iyo ntambara, Kenya ikavuga 40, Zimbabwe 35, Ghana abarenga 55 mu gihe Nigeria ivuga abarenga 45.



Kinyarwanda
English








