Amajyepfo: Miliyoni 80 Frw zigiye kwifashishwa mu gufasha abarokotse Jenoside
Abagize Urugaga rw’Abikorera PSF, mu Ntara y’Amajyepfo batangaje ko bamaze kwegeranya miliyoni 80 Frw agiye kwifashishwa mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batifashije.
Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Karere ka Ruhango, cyateguwe n’abagize PSF mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri iki gikorwa, bamwe mu barokotse Jenoside bashyikirijwe inka mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kongera kwiyubaka mu mibereho yabo, ibyo bishimiye bavuga ko izo nka zigiye kubafasha kwiteza imbere no kongera kwiyubaka mu mibereho yabo.
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo, Uwitije Bernard, yavuze ko ibikorwa barimo gutegura byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigamije ahanini gushaka ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye bamwe muri bo.
Ati “Tumaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 80 Frw azafasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hari abo tuzubakira, abandi tubasanire inzu, ndetse hari n’abatangiye guhabwa igishoro cyo gukora ubucuruzi abandi borojwe amatungo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu no gufasha abarokotse Jenoside bafite ibibazo by’imibereho, anashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikongera guha Abanyarwanda icyizere cy’ubuzima n’umutekano.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse batandatu basizwe iheruheru na Jenoside bahawe inka n’Urugaga rw’Abikorera PSF, mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo.



Kinyarwanda
English






