Shaffy yahuye n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada
Shaffy agiye gutaramira muri Ottawa
Umuhanzi w'umunyarwanda Shaffy ari gukora ibitaaramo bitandukanye muri Canada. Mu Opera z'iki cyumweru ,ategerejwe gutaramira mu mujyi wa Ottawa ku itariki 23 Gicurasi 2026.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Shaffy yanditse ko yahuye n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro.
Muri ubwo butumwa yasangije abamukurikira burimo ko baganiriye ku iterambere ry'ubuhanzi ku bihugu byombi. Shaffy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu bakorera umuziki muri Diaspora.
Yazamuye izina rye ubwo yakoranaga na Chris's Eazy indirimbo yitwa 'Bana'. Shaffy ahamya ko umuziki ukozwe neza ugatera imbere wazana impinduka ku mibereho y'abawukora.



Kinyarwanda
English






