Amajyepfo: Polisi yangije ibiyobyabwenge birimo ibiro 480 by’urumogi
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage, yangije ibiybyabwenge bitandukanye birimo ibiro 400 by’urumogi na litiro zirenga 460 za kanyanga ndetse na litiro zirenga 35 z’ibikwangari.
Ibi biyobyabwenge Polisi yabyangije kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, mu bukangurambaga bugamije gukimira ibyaha mu Ntara y’Amajyepfo.
Iki gikorwa cyakozwe na Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’abaturage bo mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES ko ibi biyobyabwenge byangirijwe mu ruhame hagamijwe gukumira ingaruka mbi byari kuzagira ku buzima bw’abaturage.
Ati “ Ni umusaruro Polisi ishingiraho igaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari ishingano rusange kandi ko ubufatanye bwa buri wese ari wo musingi wo kuwubungabunga.”
Yakomeje agira ati “ Ibiyobyabwenge byangirijwe mu ruhame, ni ibyahurijwe hamwe byagiye bifatanwa abaturage birimo litiro zirenga 400 kanyanga n’ibiro birenga 480 by’urumogi ndetse na litiro zirenga 35 z’igikwangari.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo gikomeje ndetse kiri mu bukangurambaga bwa Polisi ku bufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ndetse bugamije gukumira icyaha kitaraba no kwigisha abaturage kwirinda ibyaha n’ingaruka z’ibyaha.
Yongeyeho ko ubu iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge kiri gutanga umusaruro aboneraho gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko ari igihano gihanwa n’amategeko yaba ku babikoresha n’ababikwirakwiza mu baturage.



Kinyarwanda
English






