issa
Amorim aracyari mu bitekerezo bya bamwe mu bakinnyi ba Manchester United

Mar 27, 2026 - 17:33
 0

Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United bishimiye gukorana na Ruben Amorim uheruka kwirukanwa. Muri abo bakinnyi harimo Harry Maguire wongeye kugaragaza ko yishimiye uko yakoranye n’uyu mutoza.

Ruben Amorim yirukanwe nyuma y’amezi 14 atoroshye, aho yatsinze imikino 24 gusa mu mikino 63 yatoje, ariko akenshi anengwa ku mahitamo ye y’imikinire n’abakinnyi. 

Mu kiganiro yagiranye na The Mirror, Maguire yatangaje ko Ruben Amorim yari umutoza mwiza ndetse ko nta kintu na kimwe kibi yamuvugaho kuko yari afite ibitekerezo byiza.

Yagize ati “Numva Ruben yari mwiza cyane kuri njye. Nakinaga hafi buri mukino iyo nabaga meze neza. Nta kintu kibi navuga kuri we. Nkunda Ruben, kandi afite ibitekerezo byiza cyane. Ibyo bitekerezo ntibyagize icyo bitanga muri Manchester United, ariko nizera ko azagira ejo hazaza heza cyane mu butoza, kandi mu ikipe azajyamo azatsinda imikino myinshi cyane.”

Yakomeje avuga ko bavuganye ubwo Amorim yavaga muri Manchester United, amusigira ubutumwa bwiza, kandi yizeye ko nubwo yababajwe n’uko byagenze, azagera ku bintu bikomeye mu mwuga we wo gutoza.

Ku bijyanye n’umutoza w’agateganyo iyi kipe yazanye witwa Michael Carrick, Maguire yavuze ko yazanye impinduka nziza cyane mu mikinire y’ikipe. Yashimye uburyo bwe bwo gusobanura ibintu no gutegura imikino, ndetse anavuga ko akwiriye guhabwa amahirwe yo kuba umutoza uhoraho.

Yagize ati “Carrick aza, yakoze akazi keza cyane. Avuga neza kandi azi cyane iby’imikinire. Hasigaye imikino irindwi, kandi turi mu mwanya mwiza. Tugomba kurangiza shampiyona neza, kandi ndumva akwiriye gushyirwa mu bahatanira uwo mwanya maze igikorwa cyo gushaka umutoza kigakomeza.”

Ikipe ya Manchester United kuva yakirukana umutoza ikomeje kwitwara neza. Uyu mutoza amaze gutsinda imikino 6 anganya imikino 3 atsindwa umukino umwe mu mikino 10 amaze gutoza iyi kipe.

Kugeza ubu Ruben Amorim nyuma yo gutandukana na Manchester United ntabwo arabona akandi kazi ndetse kugeza ubu nta n’amakuru y’ikipe imwifuza.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373