Uganda yagaragaje uruhande iriho mu ntambara iri guhuza Israel na Iran
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Kakuta Museveni, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda iri inyuma ya Israel mu ntambara ihanganyemo na Iran, avuga ko ikibiri inyuma ari uko bose ari Abakristu bamwe bafashanya mu bihe bitandukanye.
Ibi yabitangaje mu butumwa bwe yanditse kuri X, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 werurwe 2026, avuga ko igihugu cya Uganda kiri inyuma ya Israel mu ntambara ihanganyemo na Iran bitewe n’uko bose bemera Yesu Kristo.
Yagize ati “Igihugu cyacu gishyigikiye Israel kubera ko twese turi Abakristu bakijijwe n'umwana w'Imana Yesu Kristo nk'uko Bibiriya ibivuga iti 'Uri umugisha Israel we, ubwoko bukijijwe buva iwawe'."
Muhoozi yavuze ko Uganda itari inyuma ya Israel kubera ibyo gusa, ahubwo ko mu 1980 na 1990 yigeze guha ubufasha ingabo za gisirikare za Uganda zari zihanganye n'imitwe yarwanyaga ubutegetsi.
Yagize ati “Israel yadufashije mu gihe twari tukiri igihugu gifite ubushobozi buke mu myaka ya 1980 na 1990, ibihe bikomeye twarimo duhangana n'imitwe yarwanyaga ubutegetsi. Ni iki ubu cyatuma tutayijya inyuma kandi ubu duhagaze neza mu bukungu n'umutekano?"
Yakomeje avuga ko ikifuzwa ari uko intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati yarangira, ariko mu gihe yakomeza gufata indi ntera ko Uganda ubu yiteguye gutanga ubufasha irwanira Israel.
Ibi bibaye mu gihe intambara ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera, ibintu bikomeje gutera amahanga impungenge asaba ko imbande zombi zajya mu biganiro by'amahoro kugira ngo imirwano ihagarare.



Kinyarwanda
English








