Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zavuye abagore bo muri gereza ya Bimbo
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique, Batayo ya I zavuye abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo.
Iki gikorwa ingabo z'u mu Butumwa bwa MINUSCA, zagikoreye mu nkengero z’Umujyi wa Bangui.
iki gikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho cyibanze ku gusuzuma indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amaso n'ubw'amenyo.
Hanatanzwe kandi imiti ku ndwara zasuzumwe hamwe n’ibiganiro mu gufasha abagororwa bafungiye muri iyo gereza ya Bimbo kugarura icyizere cy’ubuzima.
Umuyobozi wa Batayo ya mbere, Lt Col Paul Gasasira, yagize ati “Uko turi hano uyu munsi bigaragaza ubushake bwa MINUSCA, butari ubwo gushyigikira amahoro n’umutekano muri Centrafrique gusa, ahubwo no guteza imbere agaciro k’ikiremwamuntu, no kubaha buri wese, harimo n’abari hano mu Igororero.”
Yabashishikarije gukomeza kugira icyizere no gukomera.
Umuyobozi wa Gereza, Djadde Clotilde, yashimiye byimazeyo MINUSCA, by’umwihariko Ingabo z’ u Rwanda, ku bufatanye n’ubufasha bwuje ubumuntu.



Kinyarwanda
English








