Donald Trump ari mu mazi abira nyuma y’ibyamugaragayeho
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Amerika bo mu ishyaka ry’Aba-Demokarate bashinje Donald Trump ruswa nyuma y’itangazwa ry’amakuru yerekeye ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi bw’imigabane ku isoko ry’imari.
Umuhungu wa Perezida wa Amerika yahakanye ko Donald Trump yaba yaragize uruhare rutaziguye muri ryo shoramari ryatangajwe ku wa Kane n’ikigo cya leta cyigenga gishinzwe kugenzura ibikorwa by’imari. Agaciro k’ayo masezerano y’imigabane karenga miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika, kandi harimo imigabane y’ibigo bikomeye nka Amazon, Apple, Boeing na Nvidia.
Kuva Donald Trump yasubira muri White House, hakomeje kuvugwa impungenge z’ibikorwa by’inyungu ze bwite no kuvanga ubucuruzi n’ubuyobozi bw’igihugu. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinje ruswa nyuma y’uko ikigo cya leta cyigenga gisohoye amakuru agaragaza ibikorwa bikomeye by’imigabane byakozwe mu izina rye.
Senateri w’Umudemokarate Elizabeth Warren abinyujije kuri X yavuze ko ruswa ya Perezida ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu. Yavuze cyane ku migabane ya Nvidia, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump bwemereye icyo kigo kugurisha ibice by’ikoranabuhanga mu Bushinwa, ibintu byatumye agaciro k’imigabane yacyo kazamuka by’igihe gito.
Umuhungu mukuru wa Trump, Eric Trump, uyobora ubucuruzi bw’umuryango hamwe na murumuna we Don Jr, basubije bagira bati “Imitungo yacu yose icungwa n’ibigo bikomeye by’imari binyuze muri gahunda y’ishoramari ritagaragaza uwatanze amabwiriza, kuvuga ko abagize umuryango wa Trump ari bo bahitamo kugura cyangwa kugurisha imigabane runaka ni ikinyoma.”
Eric Trump, udafite umwanya wa leta, hamwe n’umuyobozi wa Nvidia, Jensen Huang, baherekeje Donald Trump muri uru rugendo yagiriye mu Bushinwa muri iki cyumweru.
Guverineri wa Illinois wo mu ishyaka ry’Aba-Demokarate, JB Pritzker, yavuze ko Trump ari Perezida urangwa na ruswa kurusha abandi bose mu mateka y’Amerika. Umuryango urwanya ruswa witwa Citizens for Ethics nawo washimangiye ko Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-Repubulikani, akoresha buri mahirwe abonye kugira ngo yikungahaze.
Kuva yasubira ku butegetsi, Donald Trump yahaye abana be inshingano zo kuyobora ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango, ariko amategeko y’imyitwarire n’ubwirinzi bw’inyungu bwite ntakaze nk’ayo yakurikizaga muri manda ye ya mbere hagati ya 2017 na 2021. Muri icyo gihe, yari yarahagaritse by’agateganyo ishoramari ry’umuryango we mu mahanga, ariko ntiyongera gushyiraho icyo cyemezo ubwo yasubiraga ku butegetsi.
Vuba aha, Trump Organization yatangaje umushinga wo kubaka hoteli nini i Tbilisi muri Georgia.
Perezida wa Amerika ubwe akomeje kuvugwaho kuvanga inyungu z’ubucuruzi bwe n’inshingano za leta, aho yakiriye ibikorwa bya dipolomasi mu mahoteli no mu mitungo ye bwite. Inyandiko zasohotse ku wa Kane mu izina rya Trump zerekanye ibikorwa by’imigabane bifite agaciro karenga miliyoni 200 z’amadolari, harimo imigabane y’ibigo nka Amazon, Apple, Microsoft na Boeing.
Ikinyamakuru cyihariye mu bukungu cya Forbes cyagereranyije umutungo bwite wa Donald Trump na miliyari 6.5 z’amadolari muri Werurwe 2026, bivuze ko wiyongereyeho miliyari 1.4 z’amadolari mu gihe cy’umwaka umwe.
Eric Trump yakingiye ikibaba Se
Trump Jr ntiyemera ibyo barimo gushinja Se Donald Trump



Kinyarwanda
English






