Iryavuzwe n’umuvugizi wa Rayon Sports riratashye
Nyuma y’igihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, atangaje ko bategereje kuzuza imwe mu myanya ikenewe, Dylan Lienart, yatangajwe nk’umuyobozi mushya ushinzwe ibya Siporo.
Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko uyu ari umuyobozi mushya ushinzwe ibya Siporo ndetse wari umaze imyaka 22 akora aka kazi.
Uyu muyobozi mushya wa Rayon Sports ushinzwe ibya Siporo, yari n’umuhuzabikorwa w’amarerero y’abato yose ari ku Isi ya Paris Saint-Germain, birangiye aje hano mu Rwanda gufasha Rayon Sports gushyira umurongo ku bikorwa byose bya Siporo.
Bimwe mu byo azaba ashinzwe harimo gutegura ikipe y’abato ya Rayon Sports, gukurikirana amakipe makuru mu bagabo n’abagore, kumenya abakinnyi binjira n’abasohoka afatanyije n’abatoza ndetse n’ibindi bireba Siporo.
Ku itariki 29 Mata 2026, nibwo umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yatangaje ko hari imyanya barimo kubaka itandukanye irimo nk’umuyobozi ushinzwe ibya tekenike uzajya areberera ibirimo imitoreze, kuzamura impano mu bahungu n’abakobwa, gukurikirana abakinnyi binjira n’abasohoka ndetse n’ibindi byinshi.
Yagize ati “ Ubu hari imyanya tugomba gushyiramo abakozi. Tujyiye kuzana umuyobozi wa tekenike uzaba ashinzwe ibijyanye na tekenike byose muri Rayon Sports. Abo ni abakozi bazaba bakora bihoraho mu biro bya Rayon Sports, kandi uku kwezi kwa kane niko dufite ko kurangira nabo bagahembwa.”
Dylan Lienart yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, aje gutangira akazi ke aho yitezweho kubaka Rayon Sports ikaba ikipe ikomeye ihangana mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.





Kinyarwanda
English






