issa
Kigali: Abanyerondo bagaragaye mu mashusho bakubita umugore w'umuzunguzayi

May 16, 2026 - 11:44
 0

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Mujyi wa Kigali, bari gukubita abagore bacururiza mu kajagari butemewe nyuma y'uko banze ko batwara ibicuruzwa byabo.

Amashusho yafashwe n'umumotari agaragaza, abagabo batatu b'abanyerondo bafata umugore bakamukurura mu muhanda na we ari kubyanga, hari bagenzi babo bari kubarebera hakurya y’umuhanda, ibyatumye abaturage binjira muri iki kibazo bajya gukiza uyu mugore.

Bamwe mu baturage babwiye UKWELITIMES, ko batishimiye uburyo abo banyerondo bakubitiye mu muhanda uwo mugore w'umuzunguzayi.

Umwe yagize ati "Birababaje pe ni gute umuntu yakurura umugore kuriya muri kaburimbo akanamukubita abandi barebera?"

Mu butumwa yasubije ukoresha amazina ya Ganza Mutsinzi ku rubuga rwa X, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana imyitwarire yaranze abanyerondo.

Yagize ati “Turabamenyesha ko ibi byashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe. Imyitwarire nk’iyi ntabwo yemewe na mba muri Kigali yacu.”

“Nubwo abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano, kandi kutayubahiriza bikaba ari icyaha giteganywa n’amategeko y’u Rwanda, nubwo kandi ubucuruzi bw’akajagari butemewe, gukoresha ingufu z’umurengera mu kuburwanya na byo ntibyemewe kandi ntibishobora kwihanganirwa.”

Ntirenganya yakomeje avuga ko buri wese agomba kubahiriza amategeko, kandi “hazafatwa ibihano hashingiwe ku bizava mu iperereza ririmo gukorwa.”

Mu mwaka wa 2022, Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bwo gufasha abagaragaweho gukora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa mu nzira, mu mihanda, imbere y’amaduka n’amasoko asanzwe, n’ahandi hose hatemerewe gukorerwa bene ubwo bucuruzi, ububakira amasoko.

May 16, 2026 - 12:05