issa
Ousmane Sonko ari kugarurwa muri politiki binyuze mu nteko ishinga amategeko

May 25, 2026 - 07:38
 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yatumiwe guterana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, kugira ngo yige ku kibazo cyo gusubiza mu nshingano z’ubudepite Ousmane Sonko, ibintu byateje impaka zikomeye muri politiki y’icyo gihugu.

Gutangaza iyi gahunda byakurikiwe n’amajwi atandukanye mu banyapolitiki no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko bishobora kuba ari ihindurwa ry’imikorere ya demokarasi binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko “coup d’état parlementaire”.

Ousmane Sonko, umwe mu banyapolitiki bafite igikundiro gikomeye muri Sénégal, yigeze gukurwa mu Nteko nyuma y’ibibazo by’amategeko n’imanza zagiye zimukurikirana mu myaka ishize. Icyakora, nyuma y’impinduka za politiki zabaye muri iki gihugu ndetse no gutsinda kw’ihuriro rye mu matora, hakomeje ibiganiro ku burenganzira bwe bwo kongera kuba depite.

Abashyigikiye iri subizwa mu nshingano bavuga ko ari ugusubiza ubutabera n’uburenganzira bwa politiki ku muntu abaturage batoye. Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko uburyo biri gukorwamo bushobora guhungabanya ubwigenge bw’inzego no gushyira igitutu ku Nteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu, nta mwanzuro urafatwa ku mugaragaro, ariko inama y’Inteko Ishinga Amategeko itegerejweho gufata icyerekezo gishya muri politiki ya Sénégal no ku hazaza ha Ousmane Sonko muri guverinoma n’inzego z’icyo gihugu.

Ousmane Sonko mu cyumweru gishize nibwo yirukanwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ku mwanya wa Minisitiri w'intebe ajyana na Guverinoma ye yose yari ayoboye.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Ousmane Sonko ari kugarurwa muri politiki binyuze mu nteko ishinga amategeko

May 25, 2026 - 07:38
May 25, 2026 - 07:39