issa
RGB yirukanye Pasiteri Ngendahayo Juvenal wari warimakaje icyenewabo

May 25, 2026 - 10:15
 0

Muri Mata 2026 twabagejejeho inkuru icukumbuye igaruka kuri bombori bombori zari mu Itorero Inkurunziza au Rwanda (EIR). Icyo gihe inzego zibishinzwe zahise zinjira muri ayo makimbirane yashegeshe iryo torero kandi ryakaranzwe no kwimakaza ivugabutumwa rizana impinduka, aho gushyira imbere icyenewabo, ikimenyane no guha inshingano abapasiteri bataciye mu ishuri. Kuri ubu rero, RGB yirukanye Komite nyobozi n'Urwego Nkemurampaka hashyirwa ubuyobozi bushya bw'inzibacyuho mu mezi atandatu hakazategurwa amatora anyuze mu kuri.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere’RGB’rwakuyeho komite nyobozi y’Itorero Eglise Inkuru-Nziza au Rwanda (EIR)kubera kutubahiriza amategeko. Ni ibaruwa yo ku itariki 21 Gicurasi 2026 yasinyweho n’umukuru w’urwo rwego Dr.Doris Uwicyeza Picard. Ni ibaruwa UKWELITIMES yabonye ariko kandi hanashyizweho komite nshya izayobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu byanditse muri iyo baruwa harimo ko impamvu ari ugukuraho inzego z’ubuyobozi bw’iryo torero kubera kutubahiriza amategeko. Hashingiwe ku ibaruwa yagejejwe ku rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’ ku itariki 30 Mata 2025 n’abashumba icyenda b’iryo torero bagaragaje impungenge zijyanye n’uburyo manda y’ubuyobozi yongerewe mu buryo  bunyuranyije n’amategeko .

Bombori Bombori mu Itorero Inkurunzi:Pasiteri Juvenal yashyize ku ibere benewabo

Hashingiwe kandi ku ibaruwa ya komisiyo y’ubugenzuzi bw’imari n’imikorere y’itorero yandikiwe urwego nkemurampaka rw’Itorero ikanashyikirizwa RGB, igaragaza impungenge zijyanye n’uburyo manda y’ubuyobozi yongerewe mu buryo bunyuranyije  n’amategeko. Byagaragaye ko  ku itariki 28 Mutarama 2025 Inteko rusange y’Itorero yafashe icyemezo cyo kongera manda ya komite nyobozi imyaka itatu nta matora akozwe kandi nta shingiro ry’amategeko ribyemera.

Umuvugizi w’Itorero, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, atujuje ibisabwa n’itegeko  rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere by’umwihariko ibijyanye n’amashuri asabwa.

Inzego z’imiyoborere zidafite uburyo bunoze  kandi bugaragara  bwo kubazwa inshingano mu miyoborere aho bigaragara ko hakoreshwa ikimenyane n’icyenewabo, kudakorera mu mucyo, kudaha umwanya abanyamuryango mu byemezo bifatwa, kudakorera mu mucyo ,kudaha umwanya abanyamuryango mu byemezo bifatwa. Urwego nkemurampaka rutabashije kuzuza inshingano zarwo zo gukumira,gusuzuma no gukemura amakimbirane yagaragaye mu muryango.

Byamenyeshejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Abagize inzego n’abanyamuryango by’Itorero,Umuyobozi wa Evangelical Alliance n’umuyobozi wa Rwanda Interfaith Council(RIC).