issa
Ibiganiro bya Amerika na Iran byagabanyije Ibiciro bya Peteroliho 6%

May 25, 2026 - 11:34
 0

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutseho 6%, nyuma y’icyizere cy’uko ibiganiro biri guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kuvamo amasezerano yo guhagarika intambara.

‎Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nibwo yari yatangaje ko amasezerano ari kuganirwaho na Tehran ageze ku rwego rushimishije, ndetse ko ibisobanuro birambuye byayo bizatangazwa vuba.

‎Nyamara, ku munsi wakurikiyeho, yasabye itsinda rye riri mu biganiro na Iran kudahutira kugera ku masezerano, ashimangira ko hakenewe ubushishozi n’igihe gihagije kugira ngo ibintu bikorwe neza.

‎Amakuru dukesha Reuters agaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyagabanyutseho amadolari 5,85, bingana na 5,7%, kigera kuri 97,69$ ku kagunguru.

‎Ni mu gihe peteroli icukurwa muri Texas izwi nka “U.S. West Texas Intermediate” yo yagabanyutseho 6%, igera kuri 90,85$ ku kagunguru.

‎Igabanuka ry’ibi biciro ryabaye nyuma y’aho Trump atangaje ko muri ayo masezerano hashobora no gushyirwamo ingingo yo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, nubwo atasobanuye neza uburyo byazakorwa.

‎Uyu muhora unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na GAZ bicuruzwa ku isi, kandi umaze igihe udakora neza kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka.

‎Amakuru akomeza avuga ko ayo masezerano ari kuganirwaho ashobora kuba arimo agahenge k’iminsi 60, kongera gufungura umuhora wa Hormuz ndetse n’ibindi biganiro birebana na gahunda ya nikeleyeri ya Iran.

‎Kugeza ubu, imirwano hagati y’impande zombi isa n’iyacogoye nyuma y’aho Trump afashe icyemezo cyo kudasubukura ibitero, nubwo igihe cy’agahenge kari kashyizweho cyari cyarangiye.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Ibiganiro bya Amerika na Iran byagabanyije Ibiciro bya Peteroliho 6%

May 25, 2026 - 11:34
May 25, 2026 - 11:45