issa
Ku ruhando rw’Afurika niho twigira byinshi! Perezida wa Rayon Sports yatanze ubutumwa

May 25, 2026 - 07:55
 0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko intego y’ikipe ari ukwitabira imikino nyafurika y’umwaka utaha kuko ariho bigira byinshi ndetse hanabafasha kwiyubaka bigatuma ikipe iba ikomeye. 

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo ya Rayon Sports, aho yagarutse kuri byinshi ndetse yihanganisha abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutakaza igikombe cy’Amahoro batsinzwe na APR FC kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90.

Uyu muyobozi yibukije abakunzi ba Rayon Sports intego batangiranye uyu mwaka ndetse yemeza ko kudatwara igikombe cya Shampiyona yabonye byaratewe ni uko batari biteguye neza nkuko amakipe ari imbere yari yiteguye ndetse n’ingengo y’imari bakoresha. 

Yagize ati “ Ntabwo bishimishije, byatubabaje cyane ko twatakaje igikombe twari tunyotewe. Dutangira uyu mwaka twari dufite intego yo gutwara ibikombe byombi, ntabwo twagize amahirwe yo kubitwara. Ku gikombe cya Shampiyona, ntabwo twari twiteguye neza, ukurikije amakipe aturi imbere uko yari yiteguye, ukurikije ingengo y’imari bakoresha ndetse n’uko zihagaze ku bakinnyi hamwe no mu miyoborere.”

Perezida wa Rayon Sports kandi yatangaje ko intego ya kabiri bari bafite uyu mwaka cyari igikombe cy’Amahoro kuko babonaga nibura ho cyari bukinwe n’amakipe yo mu Rwanda gusa ariko naho ntabwo byigeze bikunda kuko iki gikombe cyegukanwe na APR FC.

Murenzi Abdallah yatangaje kandi ko abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kwishima kuko bahuye no guhuzagurika cyane mu batoza uyu mwaka ari nabyo byatumye umusaruro uba mubi ariko uko bagenda babishyira ku murongo hari icyizere babona birimo kugeza bitanga. 

Yagize ati “ Nk’aba-Rayon dukwiye kwishima kuko dutangira umwaka w’imikino ndetse natwe dushyirwa mu nshingano, Rayon Sports yaranzwe no guhuzagurika cyane cyane mu batoza, gusa uko bigenda bijya ku murongo dufite icyizere mu buyobozi, dufite icyizere mu batoza ndetse no mu bakinnyi.”

Murenzi Abdallah yatangaje ko bagiye gushaka umwanya wa kabiri mu mbaraga nyinshi cyane ndetse yemeza ko bagiye kuba hafi abakinnyi cyane babibutsa ko batakaje igikombe ariko batigeze batakaza intego.

Yagize ati “ Nk’abayobozi tugiye kubaganiriza, tubegere tubabwire ko twatakaje igikombe tutatakaje intego. Intego ni ugusohoka tukajya mu ruhando rwa Afurika kuko niho twigira byinshi, ni nabyo bidufasha kwiyubaka. Iki cyumweru n’icyumweru cy’ingenzi, turasaba rero abakunzi ba Rayon Sports kutuba hafi.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku myubakire y’iyi kipe izakoreshwa umwaka utaha agaragaza ko bagiye guca akajagari mu migurire aho byavugwaga ko buri wese azana umukinnyi ariko kuri iyi nshuro bigiye gushyirwaho umurongo uhamye mu kugura abakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sports irakiruka inyuma y’umwanya wa kabiri mu makipe ya hano mu Rwanda ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona kuko ifite amanota 52 inganya na Kiyovu Sports amanota nubwo yo ifite ikirarane. Ikipe ya Rauyon Sports igiye gukomeza imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona izakinamo na Bugesera FC tariki 26 Gicurasi 2026. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373