issa
Girumugisha Jean Claude yateje impungenge mu bakunzi ba Al Hilal SC

May 26, 2026 - 14:36
 0

Rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha, umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Al Hilal Omdurman, yateje impungenge mu bafana b’iyi kipe nyuma y’umukino wahuje Al-Hilal SC na Amghad Al-Kamilin. 

Ibi byabaye mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026 ubera kuri Sitade ya Cooper, mu mikino ya kamparamaka ya Shampiyona ya Sudan warangiye ikipe ye itsinze ibitego 3-0.

Jean Claude yagaragaye mu mashusho acumbagira kubera imvune ubwo yerekezaga kuri bisi y’abakinnyi aherekejwe n’umwe mu bashinzwe umutekano, asaba abafana imbabazi kubera ko atabashije gufata amafoto hamwe na bo.

Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune mu minota ya nyuma y’umukino nyuma yo gukubitana bikomeye na myugariro wa Amghad Al-Kamilin. Nubwo yari afite ububabare, yakomeje umukino kugeza urangiye kuko Al-Hilal SC yari yamaze gusimbuza abakinnyi bose yemerewe mu mukino.

N’ubwo Jean Claude yagaragaraga afite ububabare, amakuru ava hafi y’ikipe avuga ko imvune ye idakanganye cyane, gusa  hagitegerejwe icyemezo cya nyuma cy’abaganga kugira ngo hamenyekane neza uko ahagaze ndetse niba azaba yiteguye imikino iri imbere.

Al-Hilal ifite imikino ikomeye mu rwego rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho izahura na Hilal Al-Sahel tariki ya 28 Gicurasi 2026, ikazakurikizaho Ahli Madani tariki ya 2 Kamena mbere y’umukino ukomeye uzayihuza na Al-Merreikh tariki ya 6 Kamena.

Jean Claude afatwa nk’inkingi ya mwamba muri Al-Hilal muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kwitwara neza cyane haba muri shampiyona ya Sudan no mu marushanwa Nyafurika, aho amaze kugira uruhare mu bitego birenga 20.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373