issa
Umugabo yishe umugore we amutemaguye azira kubura ibiryo byo kumugaburira

May 26, 2026 - 16:09
 0

Umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 utuye muri komini Bubanza mu Gihugu cy'u Burundi, yatawe muri yombi akekwaho kwica uwo bashakanye nyuma yo kumugabuza akabura ibiryo byo kumugaburira .

Uwo musaza witwa Minani  yishe umugore we witwa Seraphine ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, ubwo yageraga mu rugo agasaba uwo mugore kumugaburira ariko umugore ubwo yaburaga ibiryo byo kumugaburira yahise  amutemagura akoresheje umuhoro kugeza apfuye nkuko tubikesha Jimbere Magazine.

Abaturanyi b'uwo musaza utuye ahitwa Musigati muri Komini ya Bubanza bavuga ko uwo mugabo, yishe umugore avuye mu kabari kunywa inzoga bita agasarabwayi ndetse bakavugwa ko yari yasinze iyo nzoga y'inkorano, ikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi mu baturage bayinywa.

Uwo mugabo yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Musigati ndetse umurambo w'uwo mugore we ujyanwa ku bitaro bya Bubanza nkuko byemezwa n'inzego z'Umutekano muri ako gace.

Nyuma y'uko uwo mugabo yishe umugore we amutemaguye , ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guca iyo nzoga yitwa Agasarabwayi mu Murenge wa Musigati ndetse abacuruzi bacuruza iyo nzoga bamenyeshejwe ko guhera Tariki ya 6 Kamena 2026, nta muturage uzaba akemerewe gucuruza izo nzoga cyangwa kuyinywa.

Iyo nzoga yitwa Agasarabwayi biravugwa ko ikomeje kugira ingaruka ku baturage bayinywa ndetse abaturage basabye ubuyobozi gufata ingamba zidasanzwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora guterwa nayo .

May 26, 2026 - 16:59