Ibiciro ku masoko muri Mata byazamutseho 11.5%
Urwego rw’Igihugu rw’Ibarurishamibare mu Rwanda, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), rwatangaje ko ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka mu gihugu, aho imibare y’ukwezi kwa Mata 2026 igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’igihugu ryageze kuri 11.5% ugereranyije na Mata 2025, mu gihe mu mijyi ryageze kuri 13%, naho mu cyaro rigera kuri 10.6%.
Raporo ya NISR yerekana ko ubwiyongere bw’ibiciro bwibanze cyane mu rwego rw’ubuzima, ubwikorezi, amazu n’ingufu. Ibiciro by’ubuvuzi byazamutseho 70% mu mwaka umwe, ubwikorezi buzamukaho 23.7%, naho amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bikomoka ku ngufu byiyongeraho 21.3%. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, bifite uruhare runini mu mibereho ya buri munsi, byazamutseho 5.8%, mu gihe amaresitora na hoteli byiyongereyeho 18.5%.
Raporo ya NISR igaragaza ko hagati ya Werurwe na Mata 2026, ibiciro byazamutseho 5.9% ku rwego rw’igihugu, aho mu cyaro ari ho habaye izamuka rikomeye rya 6.8%. Raporo kandi igaragaza ko ibiciro by’ingufu byazamutseho 47.9% mu mwaka umwe ndetse ho 18% mu kwezi kumwe gusa. Ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu byazamutseho 13.6%, biruta ibyatumijwe hanze byazamutseho 11.4%.



Kinyarwanda
English






