issa
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu muri Kenya

May 12, 2026 - 08:26
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku migoroba wo ku wa 11 Gicurasi 2026, yifatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu na za Guverinoma mu birori by'umusangiro wa nimugoroba byabereye mu nzu y'umukuru w'igihugu cya Kenya (Kenya State House) i Nairobi muri Kenya.

Ibi birori byakiriwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe na Madamu we, Rachel Ruto, mu rwego rwo guha ikaze abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bitabiriye Inama ya Africa Forward Summit iri kubera i Nairobi.

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi batandukanye bagamije kuganira ku cyerekezo cy’iterambere rya Afurika, ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse n’ingamba zo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame ari mu bayobozi bitabiriye iyi nama iba kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, igamije kugaragaza uruhare rw’ibihugu bya Afurika mu gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byugarije umugabane no guteza imbere ubufatanye bw’akarere.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.