Perezida wa FERWAFA yavuguruje ubuyobozi bwa Bk Pro League
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko ikipe izatwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka izaba ari ikipe yabaye iya mbere bitandukanye n’ibyo Perezida wa Bk Pro League yari yaratangaje mbere.
Ibi Shema Fabrice yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’ikipe ya Kiyovu Sports cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’iyi kipe ndetse n’andi amwe n’amwe akina Shampiyona y’u Rwanda.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, mu kiganiro n’itangzamakuru, yatangaje ko igikombe cya Shampiyona Saison 2025/2026, kizahabwa ikipe yabaye iya mbere ariko amafaranga azahabwa ikipe zo mu Rwanda kuko amakipe yo muri Sudani yemerewe ibindi ariko amafaranga yo atarimo.
Yagize ati “ Igikombe cya Shampiyona ni igikombe kimwe, kizahawa iyatwaye Shampiyona. Mu byo twakoze bindi twabwiye n’amakipe ya Sudani, ni uko ikipe yabaye iya mbere yanditse mu Rwanda izahabwa amafaranga angana na Milliyoni 80. Ariko mu buryo bw’igikombe kizahabwa ikipe yabaye iya mbere.”
Ibi Shema Fabrice yatangaje bitandukanye n’ibyo Perezida wa Bk Pro League, Mudaheranwa Hadji yatangaje mu ntangiriro za Saison. Mu kiganiro Bk Pro League yagiranye n’itangazamakuru ubwo bakiraga amakipe yo muri Sudani, Mudaheranwa Hadji yatangaje ko izi kipe zizakina Shampiyona gusa ariko niziramuka zije imbere zitazahabwa igikombe ahubwo kizahabwa ikipe yabaye iya mbere mu zo mu Rwanda.
Ibi byateje impagarara mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuko hajemo kuvuguruzanye hagati y’abayobozi bayoboye umupira w’u Rwanda ndetse bikaba byongeye kuteza urunuruntu mu banyamuryango bagize Bk Pro League bibaza ukuntu ibyo bari barabwiwe bihinduwe ubu.
Kugeza ubu ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda ni Al Hilal SC yo mu gihugu cya Sudani, ndetse biragoye ko hagira ikipe iyivana kuri uyu mwanya kuko ifite amanota 70, APR FC iri ku mwanya wa kabiri irarushwa amanota 14 habura imikino itatu gusa.
Biravugwa ko ikipe ya APR FC niramuka idahawe igikombe cya Shampiyona mu gihe yaje iri imbere mu makipe ya hano mu Rwanda, izakoresha uko ishoboye igatwara igikombe cy’Amahoro igasohokera u Rwana mu mikino ya CAF Confederations Cup aho kujya muri CAF Champions League.
Abayobozi bayoboye umupira bavuguruzanyije mu mvugo



Kinyarwanda
English






