RDF yashimiye batayo ya mbere RWABATT-1 ku kunoza Inshingano zabo i Bangui
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), by’umwihariko asura Batayo ya mbere (RWABATT-1) ikorera mu kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui.
Mu ijambo yabagejejeho, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye iyo Batayo ku bwitange n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza, agira ati “Turabashimira umurava, ikinyabupfura n’ubwitange mukomeje kugaragaza mu gusohoza inshingano zanyu buri munsi kukubungabunga amahoro.”
Yakomeje ababwira ko ubuyobozi bwa RDF bushima cyane uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano bahawe, anababwira ko bakomeje gukurikiranirwa hafi n’igihugu.
Yagize ati “Ubuyobozi bwanyu burabashimira kandi bukomeje kubakurikiranira hafi mu bikorwa mukora byo kugarura no kubungabunga amahoro.”
Yanabagejejeho ishusho y’umutekano w’igihugu ndetse n’akarere muri rusange, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’umwete mu kazi kabo ka buri munsi.
Uru ruzinduko rugamije kandi gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, aho biteganyijwe ko intumwa ayoboye zizanasura n’abandi basirikare ba RDF bakorera muri icyo gihugu, baba abari mu butumwa bwa MINUSCA ndetse n’abakorera mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi.



Kinyarwanda
English






