Icyifuzo cya Al Hilal SC cyatewe utwatsi
Icyifuzo Al Hilal SC yari yagejeje kuri APR FC yifuza gukinira umukino w’umunsi wa 30 kuri Sitade Amahoro cyatewe utwatsi.
Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026, nibwo twamenye ko ikipe ya Al Hilal SC yifuza gukinira umukino wayo w’umunsi wa 30 wa Shampiyona izakirwamo na APR FC kuri Sitade Amahoro.
Ni icyifuzo Al Hilal SC yagejeje kuri APR FC izakira uyu mukino kuko ibona ari yo Sitade nziza ishobora gukinirwaho uyu mukino kandi ibemerera gukina umukino wayo mwiza. Ntabwo APR FC yemeye iki cyifuzo cyane ko uyu mukino n’ubundi byari bizwi ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yemeje ko uyu mukino nta mpinduka zabayeho ahubwo umukino kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Iyi kipe yamaza no gutangaza ibiciro ku bashaka kwinjira aho yemeje ko ari ibihumbi 2 ahasanzwe, Ibihumbi 3 ahatwikiriye, ibihumbi 10 muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 muri VVIP.
Uyu mukino uzaba utoroshye cyane kuko ukurikiye ibitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Sudani, bivuga ko Al Hilal SC yifuza ko abakinnyi bayo bose bakomeye bazaba bahari bakabona kwerekeza mu gihugu cya Sudani gukina imikino ya Kamarampaka izaba tariki 15 Gicurasi 2026.
Al Hilal SC izakina uyu mukino yagaruye abakinnyi batatu barimo Jean Claude Girumugusha, Steven Ebuela ndetse na Al Haji Madiki. Iyi kipe izakina idafite Adama Coulibaly utarakira neza imvune y’ivi yagize mu minsi ishize. Abakinnyi ba APR FC bazaba bahari usibye Ronald Ssekiganda ukirimo gushidikanwaho kubera imvune.
Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba tariki 7 Gicurasi 2026, ubere kuri Kigali Pele Stadium Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 64, naho APR FC ifite amanota 56 iri ku mwanya wa kabiri.

Umukino ubanza warangiye Al Hilal SC itsinze APR FC ibitego 2-0
Adama Coulibaly ntabwo azakina uyu mukino kubera imvune



Kinyarwanda
English






