Itorero Indangamuco ryatahanye miliyoni 7 Frw
Muri Kigali Cultural and Exhibition Village (KCEV) habereye amarushanwa yo gusoza imbyino gakondo ku matorero 10 n'abasizi 11 bo mu ntara zose z'u Rwanda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, Mutoni Snadrine yashimiye impano z'abahatanye abasaba kubyaza umusaruro ubuhanzi bushingiye ku muco gakondo. Abahanzi Bill Ruzima na Chrisy Neat baririmbiye abitabiriye isozwa ry'ayo marushanwa.
Ku wa 29 Werurwe 2026 mu ihema rya Camp Kigali habereye amarushanwa y’amatorero 10 n’abasizi 11. Abarushanywe baturutse mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Ayo marushanwa yarangiye Itorero Indangamuco za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ryagize amanita 85.8%.
Ni itorero ryegukanye miliyoni 7 Frw. Ku mwanya wa kabiri hari Itorero Impuruza rya EAUR Kigali ryatwaye miliyoni 5 Frw. Itorero Inyamibwa rya Kaminuza ishami rya Nyarugenge (UR Nyarugenge) ryahembwe miliyoni 3 Frw.
Mu cyiciro cy’abasizi,Iradukunda Oscar wo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yagize amanita 84.2% aho yahembwe miliyoni 2 Frw. Ku rwego rw’Intara yari yaratsindiye miliyoni 1 Frw, ndetse hari n’ibindi bihembo yemerewe na Ishobe Rwanda.



Kinyarwanda
English








