issa
Joshua Baraka yaciye kuri Diamond Platnumz

Mar 23, 2026 - 10:41
 0

Umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka nari ku mwanya wa kabiri mu bumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify mu karere k’Afurika y’I Burasirazuba.  Urebye imibare y’abumva abahanzi bo muri Afurika y’I Burasirazuba, Joshua Baraka ni we ufite abamwumva basaga miliyoni 1.7. ku rundi ruhande ariko Diamond Platnumz yumvwa n’abasaga miliyoni 1.6. Ni mu gihe umaze igihe ku mwanya wa mbere yitwa Sofiya Nzau aho yumvwa n'abasaga miliyoni esheshatu (6).

Abantu bumva umuhanzi buri kwezi kuri Spotify,kubatangaza bifasha umuhanzi kumenya uko ahagaze ku mbuga zitandukanye noneho agashyiramo imbaraga ku ndirimbo zumvwa cyane. Binatanga ishusho rusange y’abantu bakunda umuziki w’umuhanzi.

Mu 2025 Joshua Baraka yabaye umuhanzi wa mbere muri Uganda, wujuje miliyoni y’abamwumva kuri Spotify.

Joshua Baraka yaje mu muziki mu Ugushyingo 2018 mu gihe Diamond Platnumz yatangiye gushyira indirimbo ze ku mbuga zicuruza imiziki ku wa 12 Kamena 2011. Harimo ikinyuranyo cy’imyaka irindwi hagati ya Joshua Baraka na Diamond Platnumz.

Kuri ubu Sofia Nzau niwe uza ku isonga, Joshua Baraka agakurikira, Diamond Platnumz na Fally Ipupa bari muri bumvwa cyane nabo. Abarimo Bien Aime ,Juma Jux na Marioo nabo bari hafi aho.

Mar 23, 2026 - 17:18