issa
Kamonyi: Abaturiye urusengero rwa ADEPR babangamiwe n’urusaku rw’abasenga mu rukerera

May 19, 2026 - 10:39
 0

Abaturage bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, baravuga ko babangamiwe cyane n’urusaku rw’abantu basengera mu rusengero rwa ADEPR mu rukerera.

Bamwe mu batuye hafi y’uru rusengero rwa ADEPR babwiye UKWELITIMES, ko babangamiwe cyane n’urusaku rw'abantu basengera muri urwo rusengero mu rukerera ndetse batuma badasinzira.

Bavuga ko batazi impamvu ubuyobozi budasaba abayobozi b’urwo rusengero kurushyiramo ibintu bituma amajwi adasohoka (soundproof) kugira ngo bareke kubangamira abaturage batuye hafi yarwo.

Umwe yagize ati “ Mbese ntabwo abantu bajya baryama kuko bazinduka bagasenga basakuza ari nako banaririmba cyane ku buryo abantu batajya baryama.”

Undi muturage yagize ati “ Mudukorere ubuvugizi pe kubera ko ntabwo tujya turyama, barara basenga baririmba cyane mbese twaragowe ku buryo tutazi impamvu ubuyobozi budahagurukira iki kibazo kandi Leta yarasabye ko insengero zishyirwamo soundproof mu kwirinda ko urusak rubangamira abaturage.”

Yongeyeho ko ku Cyumweru baba bugarijwe n'urusaku rwinshi bitewe n'uko ariwo munsi abasengera muri urwo rusengero baba bari gusenga ari benshi.

Perezida w'Inama Njyanama, Nyoni Emilien Lambert, we yasabye abaturiye uru rusengero ko bakwitoramo umuyobozi akajya kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo ikibazo cyabo gukemurwe.

Yagize ati “ Ni ukubabwira bagakora komite bakitoramo umuyobozi noneho akajyana icyo kibazo ku nzego z’ubuyobozi byanananirana hakitabazwa inzego z’umutekano.”

May 19, 2026 - 12:01