issa
Karongi: Abahoze bayobora Rubengera II TSS bafunzwe bakekwaho kunyereza miliyoni zirenga 226 Frw

May 7, 2026 - 10:44
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bahoze mu buyobozi bw’Ishuri ry’Imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, bakekwaho kunyereza amafaranga ya Leta angana na 226.790.877 Frw.

Abafashwe barimo Mukeshimana Marcel wahoze ari umuyobozi w’iryo shuri, abahoze ari ababaruramari baryo babiri ndetse n’uwasinyaga kuri sheke z’ishuri.

RIB yavuze ko aba bakekwa bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, gukoresha umutungo icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ayo mafaranga yanyerejwe binyuze mu bikorwa bidakurikije amategeko no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yaburiye abafite inshingano zo gucunga umutungo wa Leta kubahiriza amategeko, ivuga ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha nabi bigira ingaruka ku baturage n’iterambere ry’igihugu ndetse ko bihanwa n’amategeko.

May 7, 2026 - 10:46