Ted Turner washinze CNN yapfuye ku myaka 87
Ted Turner, washinze CNN akanagira uruhare mu ishingwa rya Cartoon Network, yapfuye afite imyaka 87 nyuma y’imyaka myinshi yari amaze arwaye indwara ya Lewy body dementia. Urupfu rwe rwemejwe ku wa 6 Gicurasi 2026 n’ikigo Turner Enterprises.
Turner azwi cyane kuba yaratangije CNN mu 1980, iba televiziyo ya mbere yatangazaga amakuru amasaha 24 kuri 24. CNN yaje kwamamara cyane mu bihe bikomeye birimo Intambara ya Gulf War n’isenyuka ry’Urukuta rwa Berlin, ibintu byahinduye uburyo amakuru yakurikiranwaga ku Isi.
Mbere yo kubaka ubwami bw’itangazamakuru, Turner yari yarafashe ubucuruzi bwa se bw’ibyapa byamamaza mbere yo kugura televiziyo nto muri Atlanta. Nyuma yaje kubaka ibigo birimo TBS, TNT na Cartoon Network, byagize uruhare rukomeye mu myidagaduro no mu makuru ku Isi.
Uretse itangazamakuru, Turner yanabaye nyiri amakipe ya Atlanta Braves na Atlanta Hawks ndetse atanga amafaranga menshi mu bikorwa byo gufasha no kurengera ibidukikije. Nubwo yagurishije CNN muri Time Warner mu 1996, akomeje gufatwa nk’umwe mu bahinduye amateka y’itangazamakuru rya televiziyo ku Isi.



Kinyarwanda
English






